Theophile Twagirayezu ni umu Legend muri Gospel nyarwanda. Abari gukora umuziki muri iki gihe, bari bakwiriye guhaguruka bakamukomera amashyi kuko ni umwe mu baharuye inzira barimo kungendamo uyu munsi wa none.
Theophile Twagirayezu yatangiye umuziki kera, ahagana mu mwaka wa 2006. Ni kera rwose kuko icyo gihe Vestine na Dorcas bigaga mu mashuri y’incuke none bari hafi kujya muri Kaminuza.
Kugira ngo wumve ko yatangiye umuziki kera, Papi Clever ntabwo yari yagafashe indangamuntu kuko yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992, bivuze ko yari afite imyaka 14 y’amavuko.
Ongera ubitekereze urasanga ari kera cyane kuko na Israel Mbonyi ntiyari yagafashe Indangamuntu kuko yabonye izuba mu 1992 mu gihugu cya Congo Kinshasa, bisobanuye ko nawe yari afite imyaka 14. Ubusanzwe indangamuntu ihabwa umuntu ufite imyaka 16 y’amavuko.
Muri 2006 ubwo Theophile Twagirayezu yatangiraga umuziki, birashoboka ko Israel Mbonyi yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuko yasoje kaminuza mu 2014 mu Buhinde.
Impamvu twagarutse kuri Israel Mbonyi, Papi Clever na Vestine na Dorcas ni uko ari bo bahanzi bafite ibendera ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Mu yandi magambo ni bamwe mu bakunzwe cyane muri iki gihe mu gihe muri za 2006 hari hagezweho Patrick Nyamitari.
Mu gihe cya Theophile (2006-2008), abaramyi bari bagezweho ni Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n’abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Theophile Twagirayezu yavuze impamvu yari yarahagaritse umuziki mu gihe kingana n’imyaka 15. Aragira ati "Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n’akazi mbifatanya n’amasomo".
Avuga ko yamaze kugaruka ndetse afite imishinga irimo n’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Yahisemo gusubiramo indirimbo ye yakunzwe mu bihe byashize. Ati "Nagarutse, mfite gahunda yo gukora album, ubu mfite indirimbo muri studio harimo "Iri maso remix".
Ni ibihe bintu 3 Theophile yishimira cyane mu muziki w’ubu?
Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, Theophile avuga ko ikintu yishimiye ari uko "Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye abakuru ni abato".
Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n’umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati "Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi."
Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Aragira ati "Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda".
Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu 2006. Yakoze indirimbo 2 aribo "Iri maso" na "Ngwino umare inyota".
Theophile agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 15
Theophile hamwe n’umufasha we