× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Serge Iyamuremye yavomye indirimbo mu buhamya bwe anakomoza ku isabukuru yagize-VIDEO

Category: Artists  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Serge Iyamuremye yavomye indirimbo mu buhamya bwe anakomoza ku isabukuru yagize-VIDEO

Umuramyi Serge Iyamuremye kuri ubu uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America yongeye kuzamura icyubahiro cy’Uwiteka abinyujije mu ndirimbo "Iyamuremye" ihura n’izina rye.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, yagiranye ikiganiro na Paradise.rw kibanze kuri iyi ndirimbo nshya ndetse no ku isabukuru y’amavuko aherutse kugira doreko yavutse le 10/11/2023.

Ubwo yabazwaga icyatumye iyi ndirimbo ayitirira izina rye, mu gusubiza yagize ati: "Ni ukubera ko iyi ndirimbo ari ubuhamya bwanjye ndetse kuririmba ubuhamya bwanjye akaba ari umuti umvura".

Yunzemo ati: "Hambere nagerageje kuririmba ubuhamya bwanjye ariko ndirimba igice, ubu noneho naririmbye ijambo ryatumye nkizwa n’uburyo nakijijwe".

Yunzemo ko iryo jamba riri muri Matayo 6:1. Iyamuremye yavuze ati: "Iyi ndirimbo ikaba iri kuri Album yanjye yitwa "Saa cyenda" iri kuboneka kuri platforms zose.

Yavuze impamvu indirimbo ze zibanza kugaragara ku rubuga rwa Spotify mbere yo kugera kuri YouTube. Yagize ati: "Urubuga rwa spotify nirwo rusangiza indirimbo kuri ITunes na YouTube".

Yongeyeho ko afite cano ebyiri kuri YouTube aho imwe yifashishwa mu kubika indirimbo z’amajwi mu gihe indi ijyaho iz’amashusho.

Iyi App isharinga indirimbo za Audio yitwa Distrokid. Iyi Ikora share kuri App nyinshi harimo Spotify na iTunesYes.

Serge yakomeje atangaza ko yateganyaga ko iyi ndirimbo igera kuri Spotify bigahurirana n’itariki avukaho kuko yifuzaga kuvuga icyo Yesu yakoze ku buzima bwe ari nacyo yavuze ko aha agaciro cyane mugihe akiri mu isi.

Yageneye ubutumwa abakunzi be bugira buti: "Kuba naramenye Yesu ni impano idasanzwe y’ubuzima bwanjye".

Abajijwe umwihariko w’isabukuru yizihije uyu mwaka wa 2023 yagize ati: "Ubusobanuro bw’Iyi sabukuru ni uko nzi ko ari umwaka ninjiyemo Imana igiye guhindura gucyiza ndetse no kumenyekana ku butumwa bwiza ibyo kandi azabicisha muri njye niyo mpamvu navuze ijambo nabwiwe ngo Iyamuremye njyewe narakwiremeye kubera ko umugambi imfiteho ni imigambi myiza gusa"

"Ndateganya ibitaramo n’izindi ndirimbo nyinshi zigiye gusohoka". Yongeyeho ati: "Hari byinshi cyaneeeeee mugiye kubona nabanje gutuza ariko nagarutse hamwe n’ibikorwa byinshi".

Nguyu Kizigenza Serge Iyamuremye ufatwa nk’ububiko bw’indirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu ni wa mugabo uzwi cyane mu muziki w’i Kigali nubwo nyuma yaje gukomereza ubuzima kwa Biden muri Amerika aho kuri ubu aganje nyuma yo gukora ubukwe na Uburiza Sandrine ndetse kuri ubu akaba ari umupapa ushima Imana.

Ntiwavuga Serge utavuze indirimbo "Yesu agarutse" yasubiranyemo na James&Daniella ikaba imaze kurebwa inshuro ziruta abaturage ba Vatikani dore ko imaze kurebwa n’abarenga 2.3 millions.

Nka Paradise.rw twamwifuriza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza kugeza ku mpera y’Isi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IYAMURENYE" YA SERGE IYAMUREMYE

Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "IYAMUREMYE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.