Abakunzi ba Gospel batangiranye umwaka wa 2024 ibyishimo bitewe n’abahanzi b’ibyamamare bakomeje gusohora no guteguza indirimbo.
Kuri ubu umuramyi Serge Iyamuremye yateguje indirimbo nshya yitwa "Nuwange" izasohoka tariki ya 05 Mutarama 2024. Ubwo yaganiraga na Paradise.rw, yirinze gutangaza byinshi kuri iyi ndirimbo ubwo yabazwaga ubutumwa buzaba bukubiye muri iyi ndirimbo ahubwo yagize ati: "Ni uwanjye ni surprise, mbikubwiye wamenya ibyo ari byo".
Aha yasubizaga umunyamakuru wa Paradise.rw nyuma yo kumubaza niba iyi ndirimbo kuyita "Nuwange" atarashakaga kuvuga ku mugore mwiza Imana yamuhaye doreko yakoze ubukwe tariki ya 01 Mutarama 2023.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yamubajije niba atari na Kristo yashakaga kuvuga, gusa Serge Iyamuremye yahise avumbura ko umunyamakuru wa Paradise.rw ashaka kumumenesha ibanga ry’akazi y’Imana amakuru.
Abajijwe indi mishinga afite muri uyu mwaka igamije kwagura ubwami bw’Imana, Serge Iyamuremye yavuze ko afite uduseke tutabarika dupfundikiriwe abakunzi be muri uyu mwaka anateguza itangazamakuru ko uyu mwaka rizahura n’akazi gakomeye Kubera ibikorwa bitabarika awuteganyamo.
Serge Iyamuremye ni izina rifite ubusobanuro mu njyana ya Gospel doreko yarobanuriwe gukorera Imana kuva mu bwana bwe. Ni umwe mu bantu bitabiriye ibitaramo bitarondoreka mbere y’uko yerekeza hanze y’u Rwanda aho kuri ubu abarizwa muri Leta zunze ubumwe za America.
Urubyiruko rwinshi usanga rumwikundira ahanini bitewe n’umutima wicisha bugufi agira. Ni umwe mu bavuze ubutumwa mu bigo by’amashuri igihe kirekire dore ko indirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bwiza bukundwa n’abantu bose by’umwihariko urubyiruko.
Ni kenshi hagiye humvikana abantu batandukanye bavuga ko bakiriye agakiza binyuze mu giterane cyabaga cyatumiwemo uyu muramyi wahataniye ibihembo bitandukanye birimo The Choice Awards.
Muri ibyo bihembo yahatanye nk’umuhanzi wa Gospel w’umwaka wa 2022 aho iki gihembo cyegukanywe na Vestine na Dorcas babarizwa muri label ya MIE ya Irene Murindahabi ukorera Isibo Tv ari nayo itegura ibi bihembo.
Mu mwaka wa 2016 Serge yegukanye igihembo cya ’Xtreem Awards 2016’ kikaba igihembo cyatangiwe mu irushanwa rihuza ibihugu bitandukanye kikaba cyaratangiwe mu gihugu cya Kenya.
Serge Iyamuremye uherutse gushyira hanze indirimbo yise "Iyamuremye" ni umwe mu bahanzi begukanye Groove awards kuri ubu itakibaho hakaba hibazwa impamvu yazimiye nyamara yaratumaga abahanzi bakora cyane.
Serge Iyamuremye yateguje imishinga myinshi mu 2024