× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musanze: Theo Bosebabireba, Tonzi na Dj Spin baryoheje Rabagirana Festival yabonetsemo Mituweli 100

Category: Crusades  »  13 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Musanze: Theo Bosebabireba, Tonzi na Dj Spin baryoheje Rabagirana Festival yabonetsemo Mituweli 100

Tariki ya 26 Nyakanga 2026 ni umunsi utazibagirana ku batuye akarere ka Musanze dore ko kuri ubu bamwe bamaze kuwandika muri agenda mu gihe abatazi kwandika bawanditse ku nkingi y’imitima yabo nka ya mategeko y’Imana ku bizera Kristo mu gihe cy’isezerano rishya.

Guhera mumasaha ya saa tanu umuhanda Kigali -Musanze wari wahindutse amahmbezi ubwo Imodoka zirimo abagize itsinda rabagirana bamanukanaga akanyamuneza muri kariya gace gatungishije u Rwanda bitewe n’ibiribwa karemano birimo ibirayi abo hakurya kwa sebo bita" Rumondi Muzungu"

Uko ni ko kandi abatuye i Musanze bazwiho kugira urugwiro bari bategereje abashyitsi baturutse i Kigali bajyanywe no kwamamaza inkuru nziza ya Kristo.

Mu bahagurutse mu mujyi wa Kigali bakaba bari itsinda rigizwe n’abanyamakuru, abashinzwe gutegura Rabagirana Festival, abahanzi ndetse n’abashinzwe tekiniki.

Theo Bosebabireba, Tonzi, Dj Spin, Kagomakimana na Eustache uzwi cyane muri Team Mbonyi ni bamwe mu berekeje muri kariya karere. Hagati ya saa tanu n’igice na Saa sita ni bwo iri tsinda ryasesekaye mu mujyi wa Musanze.

Saa saba zuzuye nibwo abashyitsi basesekaye ku kibuga cy’umupira cya Karwasa bakaba bakiranywe amashyi y’urufaya n’abarenga ibihumbi bitatu bakomezaga kwiyongera.

Ntibyasabye kurambira abazindutse ahubwo abayoboye iki gitaramo barimo Gatete Gilbert bahaye umwanya abaramyi bari bategerejwe barimo umusore witwa Christian wahoze aririmba muri Goshen ADEPR Musanze azamura amavuta binyuze mu ijwi ryiza ryatigisaga imisozi y’ibirunga rikagarukana ubukana nk’ubw’inkuba.

Uyu musore usigaye aba mu mujyi wa Kigali ni umwe mu banejeje imitima y’abitabiriye iki giterane.

Hakurikiyeho abaramyi bari bategerejwe babimburiwe na Theo Bosebabireba wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru akaba yaririmbye indirimbo ze zo hambere zirimo "Icyifuzo" n’izindi zanejeje abanya Musanze dore ko wasangaga bazizi.

Umuramyi witwa Eric ukomoka muri kariya karere nawe yaserukanye umucyo akurikirwa na Tonzi byagaragaraga ko yasengeye urugendo dore ko benshi bahurije ku kuba yari afite amavuta.

Mu ndirimbo zirimo "Humura", "Imitima" aherutse gusohora ndetse n’izindi, yagaragaje ko ari umwamikazi w’uruhimbi.

Kagomakimana umwe mu baraperi beza muri Gospel nawe yageze ku ruhumbi yishimirwa n’abiganjemo urubyiruko bishimiye kubyina iyi njyana.

Binyuze mu njyana gakondo, Mimi Mireille umugore wa Dj Spin nawe yagaragaje ko kuba Clarisse Karasira atari mu Rwanda bitazasiga icyuho, aramya Imana binyuze mu njyana Gakondo, bikaba byatumye yigarurira imitima.

Dj Spin wavangavangaga imiziki yagaragaje ubudasa ndetse atanga akazi gakomeye ku ba Djs bakizamuka abereka ko bafite akazi gakomeye bagaterera umusozi w’amasengesho.

Abafatanyabikorwa barimo Better Paints yanatanze ubwishingizi bwo kwivuza ku basubije neza ibibazo babajijwe, Urwego Finance n’abandi bahawe umwanya wo kwamamaza ibikorwa byabo.

Mu ijambo rye, Bwana Peace Nicodeme Nzahoyankuye Umuyobozi Mukuru wa Sion Foundation yashimiye abitabiriye iki giterane anashimira ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwabafashije muri iki gikorwa n’inzego z’umutekano zabafashije kugira ngo kigende neza. Nzahoyankuye ni nawe wagabuye ijambo ry’Imana mu mwanya utarambiranye.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze Bwana Kayiranga Theobald yashimiye byimazeyo Sion Foundation yateguye iki gikorwa ikaba yanageneye ubwishingizi mu kwivuza abantu 100.

Abandi bayobozi batandukanye bo mu Karere ka Musanze bitabiriye iki giterane barimo uhagarariye Polisi mu Karere ka Musanze (DPC) James Bagabo, Umunyamahanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Madame Mukasano Gaudence.

Iki gitaramo cyasojwe ahagana saa mbiri n’igice kikaba cyasojwe abatuye mu karere ka Musanze bakigaragaza inyota yo kumva ubutumwa bwiza. Tubibitse ko Rabagirana Festival 2026 izazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Rabagirana Festinal 2026 yatangiriye mu Karere ka Musanze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.