× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Pappy Patrick agarukanye indirimbo idasanzwe "Uraganje" aho buri gitero ari ijambo ryanditse muri Bibiliya

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Canada: Pappy Patrick agarukanye indirimbo idasanzwe "Uraganje" aho buri gitero ari ijambo ryanditse muri Bibiliya

Umuhanzi Pappy Patrick yashyize hanze indirimbo nshya "Uraganje" aririmbamo ukuntu Yesu yaje mu Isi akirengagizwa n’abakomeye kandi nyarama ari ibuye rikomeza imfuruka. Agashya kuri iyi ndirimbo ye nshya ni uko yayisohoye tariki 20 Kanama ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.

Pappy Patrick utuye muri Canada aterura agira ari "Uri ibuye ryirengagjwe n’abubatsi, Yesu we ukomeza imfuruka ntiwahinduka none uraganje. Yesu uri umwami, intare y’umuryango wa Yuda. Inkuru nziza mu isi wazanye ntiyakirijwe yombi n’abatizera".

Aganira na Paradise.rw, Pappy Patrick yavuze ko ubutumwa buri iyi ndirimbo ye yashatse gutanga ubutumwa buvuga ko uko Yesu yaje mu isi ari mu ntege nke za kimuntu, "yewe arasuzugurwa karahava, arakubitikika ndetse na Satani amwigirizaho nkana ashaka kumugerageza ngo amugabire iby’isi byose bityo Yesu abe yamuramya, ariko aramutsembera ati ’n’undi munsi ntakabigerageze’".

Yifashishije icyanditswe Matayo 4:7, avuga "ubundi Yesu hano mugereranya nk;’ibuye ryanzwe n’abubatsi ariko nyuma rikaza gukomeza imfuruka, abazi iby’ubwubatsi burya inzu ikomezwa n’umusingi ukomeye ndetse nimfuruka cyangwa urufatiro, naho ibindi byakoroha".

Pappy Patrick ati "Rero hari akabuye kaba ari gatoya ariko kagakomeza imfuruka enye z’inzu iyo ugiye ukitaho ukagashyira aho kagenewe bityo ntihasigare imfuruka ifite icyuho cyangwa umwanya. Natwe mu bakristo ubuzima bwa buri munsi duhura nabyo yewe tugaragara nk’abaciriritse ariko dutungishije benshi niko intumwa y’Imana Pawulo yavuze".

"Igikuru ni ukwimenya ko turi ab’isumba byose no matter uko isi yadufata cyangwa ibyatubaho byose. Mu nyuma bizagaragara uwo twakoreye ko atajya akoza isoni abamwizeye, kandi birumvikana mbere yo gutsinda urabanza ugakina, uko witwaye mu mukino nibyo bituma utsinda cyangwa ugatsindwa umukino.

Yesu ni urugero fatizo rwiza kuko yari yiyzeye ububasha yahawe nk’umwana w’Imana ariko akamenya ko kitari cyo gihe cyo guhita amanifesting power yose yari afite rght away, nticyari igihe cyo gukanga adversaire nkuko imvugo zabubu zibivuga. Natwe twihangane dusenge tuzanesha".

Uyu muhanzi avuga ko umwihariko w’iyi ndirimbo ye ni uko buri gitero ari ijambo ryanditse muri Bibiliya ndetse n’inyikirizo ni uko yayikoze. Ati "Chorus ni ijambo ryanditse muri 1 Petero 2: 4-6 , naho igitero cya mbere cyanditse mu Ibyahishuwe 5:5. Igitero cya kabiri cy’indirimbo cyo cyanditse mu Abagalatiya 5:16-26, naho igitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo cyanditswe mu Ibyahishuriwe Yohana 4:35.

Ati "Rero inspiration yaje maze gusoma Bibiliya numva bitarangiriraho gutyo gusa hubwo hari icyo nkwiye kuririmba no gucuranga nkora melody ndabirangiza, dore ko nabyo mbikunda mu gihe mbifitiye umwanya umuntu akitse akazi n’indi mihate yisi biraryoha kuba hafi y’Uwiteka kuruta iminsi ibihumbi mu isi isanzwe".

Pappy Patrick yizihije isabukuru y’amavuko ashyira hanze indirimbo nshya ikeza Yesu Kristo

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URAGANJE" YA PAPPY PATRICK

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.