× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

N. Fiston na Bosco Nshuti bahuriye mu ndirimbo ’Halleluiah’ yibutsa imbabazi za Yesu Kristo

Category: Artists  »  3 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

N. Fiston na Bosco Nshuti bahuriye mu ndirimbo 'Halleluiah' yibutsa imbabazi za Yesu Kristo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, N. Fiston yahuje umurunga w’ubumwe na Bosco Nshuti batanga ubutumwa bwomora mu ndirimbo "Halleluiah", yibutsa abakristo n’abatuye isi yose urukundo n’imbabazi Yesu Kristo yagiriye inyokomuntu.

N.Fiston avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Timoteyo 1:12-13, aho Intumwa Pawulo yashimiraga Yesu Kristo wamwizeraga akamugabira umurimo, nubwo mbere yari umutukanyi, urenganya ndetse n’umunyarugomo.

Ati: "Maze gusoma iri jambo ry’Imana, nahise ngira ihishurirwa ryavuyemo iyi ndirimbo. Numvise nshaka gushimira Kristo wabambye ibyaha byanjye byose ku musaraba akangirira imbabazi."

Avuga ko ubutumwa bukubiye muri "Halleluiah" yavuze ko ari ukwibutsa abantu ko Yesu Kristo akunda abantu batari abo gukundwa kandi akabagirira imbabazi batari bazikwiye.

Ati: "Yesu yadukunze tutari abo gukundwa, atugirira imbabazi tutari abo kuzigirirwa. Ni ho havuye ishimwe rya ’Halleluiah’."

Umuhamagaro watangiriye mu bwana

N. Fiston yavukiye mu muryango ukijijwe, aho yatojwe inzira y’agakiza akiri muto. Gusa avuga ko ubuzima bwe bwahindutse byimazeyo ku wa 23 Ukuboza 2014, umunsi yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe nyuma yo kwihurira na Kristo imbonankubone.

Kuva uwo munsi ni bwo yatangiye umurimo wo kuririmba awukora afite gusobanukirwa neza uwo akorera n’icyo yamuhamagariye.

Yahamagawe kubwiriza ubutumwa bw’agakiza

Uyu muramyi avuga ko Imana yamuhaye indirimbo nyinshi zigamije kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu. Muri zo harimo izo yahaye amakorali atandukanye ngo aziririmbe, mu gihe izindi yazisohoye ku muyoboro we wa YouTube.

Mu ndirimbo amaze gushyira hanze harimo "Ni Yesu", "Yesu Yarazutse", "Ndi mu Rugendo", ndetse na "Halleluiah", mu gihe hari n’izindi nyinshi ateganya gusohora.

N.Fiston ashimangira ko ubutumwa bw’imbabazi za Yesu Kristo ari bwo shingiro ry’umuhamagaro we.

Ati: "Numva ari umutwaro Imana yampaye wo kubwira abantu ibyo Yesu yabakoreye. Sinshaka ko biba amagambo gusa, ahubwo nshaka ko bihinduka ubuzima. Gupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo ni byo byaduhindukiye agakiza."

N.Fiston akomeje gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Yizera ko "Halleluiah" izakomeza gukomeza imitima ya benshi no kubibutsa ko imbabazi za Kristo zigera kuri buri wese umwizeye.

N.Fiston yahisemo kuyifatanyamo na Bosco Nshuti, umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Aba bombi bahuriye mu bitaramo byo kwamamaza ubutumwa bwiza Bosco Nshuti yakoreye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, ari na ho ubucuti bwabo bwakomereje kugeza bahisemo guhurira muri "Halleluiah".

N.Fiston avuga ko yahisemo Bosco Nshuti kubera uburyo ubutumwa bwe buhuza n’icyerekezo cy’iyi ndirimbo, cyibanda ku rukundo n’imbabazi za Yesu Kristo.

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Gospel mu Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa binyuze mu muziki, amaze gukora ibitaramo byo kuramya Imana mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi na Amerika, aho akomeje kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu benshi.

Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo Ibyo Ntunze "Ni Muri Yesu", "Yanyuzeho", "Nzahora Nshima", "Inzira", "Urangije Neza", "Mfite Impamvu"n’izindi zakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ubufatanye bwe na N.Fiston muri "Halleluiah" bwitezweho gukomeza gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.