× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Umucyo ya ADEPR Nyarutarama yashyize hanze indirimbo y’ishimwe bise "Abo yacunguye" - VIDEO

Category: Choirs  »  4 months ago »  Our Reporter

Korali Umucyo ya ADEPR Nyarutarama yashyize hanze indirimbo y'ishimwe bise "Abo yacunguye" - VIDEO

Korari Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, yongeye kunyuza amashimwe yayo mu ndirimbo nshya yakorewe amashusho bahamya ubudahangarwa bw’Imana.

Ni koko bafite byinshi byo gushima Imana. Kuva mu 1997 iyi korari ishingwa kugeza ubu babonye ukuboko kw’Imana gukora, bayibona ikiza benshi ibikomere ndetse baguka no mu ivugabutumwa.

Indirimbo "Abo yacunguye" bayihimbye nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibyo Imana yabakoreye, bakora mu nganzo yabyaye iki gihangano.

Muri iyi ndirimbo yabo nshya bagize bati: "Mushimire Imana ahera hayo kuko imbabazi zayo zihoraho iteka. Abo yacunguye muyishime kuko imbabazi zayo zihoraho iteka.".

"Hashimwe uwo mwami uduha amasezerano akadukomeza akaturemera ibyiringiro".

Ahagana mu 1997 ni bwo Korari Umucyo yashinzwe hagamijwe kwiyegereza Imana no guhembura imitima yarikeneye guhumurizwa. Ubwo batangiraga gukora umurimo bari 12.

Kimwe mu byo bashimira Imana harimo no kwaguka kw’abaririmbyi kuko bamaze kuba 110. Uretse gukora umurimo w’Imana, aba baririmbyi bakora n’ibindi bikorwa bifasha Sosiyete nyarwanda.

Mu kiganiro na Hitimana Jean Baptiste Umuyobozi mukuri wa Korali Umucyo yasobanuye ibyo bakora bishyigikira ivugabutumwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati" Ibyo bikorwa birimo nk’amatsinda yo Kubitsa no kugurizanya, guhugura abantu ku mishinga iciriritse tubongerera ubumenyi, Kurihira abana batishoboye amashuri, Kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante) buri mwaka, kwifatanya buri mwaka n’abarokotse Gonocide yakorewe abatutsi mu bikorwa byo kwibuka no kwiyubaka ndetse n’ibindi".

Yongeraho ati; "Ibyo byose kandi tukabikora dusenga kuko amasengesho ni yo adushoboza kubigeraho kuko nta Mana nta buzima".

Umuririmbyi w’iyi korari yagize ati "Iyi ndirimbo nshya ubutumwa buyirimo ni ugushimira Imana imirimo yose yadukoreye kuko ari myinshi itangaje ugereranije n’aho yadukuye kure ndetse n’aho itugejeje ubu".

Korali Umucyo yongeye kunyuza amashimwe yayo mu ndirimbo nshya yakorewe amashusho bahamya ubudahangarwa bw’Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI UMUCYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Rwose iyi Korari Imana yakoranye nayo ibintu bikomeye cyane

Cyanditswe na: Nsanzumuhumire  »   Kuwa 08/10/2024 20:16