Sarah Sanyu yinjije abakunzi be neza mu mwaka wa 2026 ababera umugisha mu ndirimbo nshya "Mukunzi we" yumvikanamo gushimangira uko urukundo rwamukuye ku ivuko akisanga yagiye gutura iteka mu gituza cya Kayumba Aime.
Benshi bakunda indirimbo ya zaburi kurusha icyo umuntu ashaka. Imvano yo kuyikunda urutari urumamo ni uko isobanura imvano ya buri ndirimbo,ibi bigatuma buri muntu yisanisha n’ubuzima umwanditsi yararimo.
Nka Zaburi ya 62 Igira iti "Zaburi iyi yahimbiwe umutwe w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa "Amarebe". Ni zaburi ya bene kora yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y’urukundo.
Ibi byatumye Paradise igira amatsiko yo kumenya imvano yo kuba Sarah Sanyu uzwiho gutuza no kugaragaza amarangamutima yiyemeza kuva imuzi inganzo y’urukundo nk’umuheto atsindisha ababisha.
Sarah Sanyu yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe ubwo yakoraga ubukwe na Kayumba Aimé bwabaye ku Cyumweru, ku wa 29 Nyakanga 2018. Birumvikana ko yari mu bihe byo kuryoherwa n’urukundo.
Ati: "Icyo gihe umutima we wari wuzuye ishimwe ku bw’abantu bahagaze mu mwanya w’ababyeyi be batakiriho. Nayikoze igihe nateguraga ubukwe. Bitewe n’ishimwe nashakaga guha abahagaze mu mwanya w’ababyeyi banjye ntari mfite.”
Muri iyi ndirimbo, Sara Sanyu agira ati: "Umva mukunzi we, Uwiteka ashimwe ni we waduhuje imitima urukundo rurimikwa rutuma twiyemeza gusiga abacu ngo dushinge urugo rwacu,ariko mbere y’uko tuva aha ndagirango mfate umwanya muto nshimire ababyeyi bambereye aho ndashimye, nukuri ababyeyi ndashimye muzi aho mwankuye kugeza ubu ibyanyu sinabirondora reka nsabe uwiteka abibibukire."
Aganiraga na Paradise, uyu muramyi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari umwihariko mu buzima bwe, kuko ihurira ku bihe by’ingenzi by’urukundo, ishimwe n’ishusho y’urugendo rwe rw’imyaka 20 mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Sarah Sanyu ni umwe mu baramyi beza bafite igikundiro ku mbuga nkoranyambaga. Kuri ubu arizihiza imyaka 20 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko mu mwaka wa 2006 ari bwo yinjiye muri Ambassadors of Christ Choir afata nk’umuryango we dore ko yayigezemo akiri umwana muto cyane.
Mu myaka 19 ishize, Sarah Sanyu yabaye ikimenyabose n’ijwi rya Ambassadors of Christ Choir. Yagaragaye ku ndirimbo nyinshi ziri kuri Album 18 korali yashyize hanze, byatumye izina rye ritandukana n’urugendo rw’ivugabutumwa ry’iyi korali ikomeye muri Afrika.
Indirimbo zayo zirimo: Yesu ni inzira, Abasaruzi, Nahuye na Mesiya, Hejuru mu kirere, Ntakirutimana na Hoziana, n’izindi nyinshi, zigaragaza ijwi rye rifite ubushobozi bwo gutuma amagambo y’indirimbo asohoka n’ubushobozi bwo gufasha umutima kuyumva mu buryo bwimbitse.
Uretse kuba umwe mu baririmbyi bakomeye b’iyi korali,kuri ubu uyu muramyi amaze imyaka 6 muri career solo akaba amaze gushyira hanze indirimbo zirimo Mwana wanjye, Nitashinda, Mwana w’umuntu, Umunsi mushya, Omora, Mukunzi we n’izindi.
Sarah Sanyu yiyemeje kuticisha irungu abakunzi be muri uyu mwaka wa 2026
Sarah yavuze ko indirimbo ye "Mukunzi we" yayikoze mu gihe cy’ubukwe bwe na Kayumba Aime
Rhoherwa n’iyi ndirimbo "Mukunzi we"..wibuke kuyisangiza abandi