Samuel Rushimisha yavuye imuzi ibigwi bya nyakwigendera Col. Makanika witabye Imana muri Gashyantare 2025 aguye ku rugamba umutwe wa M23 yari ayoboye wari uhanganiyemo n’ingabo za Congo Kinshasa n’indi mitwe bafatanyije.
Urupfu rwa Col. Makanika [Michel Rukunda] rwashegeshe abantu benshi barimo abanyamulenge. Ibi byatumye bamwe mu bahanzi bahurira mu ndirimbo zigaragaza agahinda n’ishavu batewe n’urupfu rwe nk’uko umwami Dawidi yaririmbye indirimbo yise ’Umuheto’ igaragaza agahinda yatewe na Yonatani inshuti ye magara yafataga nk’intwali nk’uko tubisoma mu gitabo cya 2 Samuel 1:17-20.
Samuel Rushimisha yahisemo kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwa Nyakwigendera.Muri iki gitabo cyiswe "Leave by Leaving Legacy", Samuel Rushimisha agaruka ku bigwi n’ubutwari bwa Col Makanika warwaniye ishyaka abanyamulenge kugeza aguye ku rugamba.
Ku bantu bashaka iki gitabo bashobora kugura iki gitabo banyuze kuri Amazon.com.
Samuel Rushimisha yavukiye muri Repuburika iharanira demokarasi ya congo ahitwa Rurambo, ni umudugudu muto uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) - igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo by’amakimbirane ndetse n’ umutekano muke.
Kuva mu buto bwe, avuga ko yahungabanyijwe bikomeye n’intambara. Yagize ati: "Ubwana bwanjye bwaranzwe no guhungabanywa n’urusaku rw’amasasu, kubaho ncecetse no kubaho ntazi uko ejo hazamera.
Iki gitabo wabasha kukiguta ku rubuga rwa amazone
Avuga ku mateka mabi yaranze ubuzima bwe, yagize ati: "Niboneye ingaruka mbi z’amakimbirane - urupfu rw’abasivili, gusenyuka kw’imiryango, ariko no muri ibyo bihe by’umwijima, sinigeze mpinduka, natsimbaraye ku mahame yanjye."
Kubera ko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu byakomeje kuba bibi, Rushimisha yaje guhungira mu gihugu cy’u Rwanda, aho yamaze imyaka umunani yubaka ubuzima bwe ndetse akomeza icyerekezo cye cy’ejo hazaza heza.
Avuga ku gihugu cy’u Rwanda, yagize ati: "U Rwanda rwabaye ubuhungiro - ariko nanone rwabaye intambwe mu rugendo rwanjye. "
Sam Rushimisha yaje gukomereza ubuzima mu gihugu cya Kenya, aha niho yaje kuva akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe yari arajwe inshinga n’amasomo ye muri America, Samuel yaje kwakira inkuru y’inshamugongo y’urupfu wa Col. Rukunda Michael Makanika wari umuyobozi w’ingabo za M23 wari wubashywe afite n’igikundiro mu banyamulenge.
Uru rupfu rw’uyu mugabo warangwaga n’Ubwitange, ubutwari akaba n’umuyobozi n’ubwo rwasize agahinda gakomeye. Gusa ku rundi ruhande amateka ye yatumye afatwa nk’umuntu w’icyitegerezo wasize umurage utazibagirana.
Mu gusigasira amateka ya Col Makanika niho havuye igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyawe "Leave by Leaving a legacy". Avuga ku cyamuteye kwandika iki gitabo, Rushimisha ati: "Ndashaka ko Abanyekongo n’Abanyafurika bamenya ko amateka yacu yuzuyemo intwari - abagabo n’abagore bitanze byose ku bw’amahoro, icyubahiro, n’ubutabera."
Muri iki gitabo, asobanura ubuzima bwa Col Makanika nk’umukristo, nk’intwali, nk’umuntu mwiza warangwaga no kurwanira no guharanira ukuri, ariyo mpamvu yemeye gusezera mu gisirikare cya Congo akajya kurwanirira abanyamurenge bakomeje kwicwa bazira akarengane.
Iki gitabo kikaba kiboneka kuri amazon.com