× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyaka myiza yo kurushinga mu mboni za Perezida Museveni

Category: Leaders  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Imyaka myiza yo kurushinga mu mboni za Perezida Museveni

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko ko imyaka myiza yo kurushinga ari hagati ya 22 na 23.

Ibi yabivuze abishingiye ku kuba imyaka yo gushyingirwa na yo itari kure y’iyo, bityo ko gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe n’ubundi amategeko aba yemera ko umuntu asezerana nta cyaha kirimo.

Ibi yabivugiye mu birori by’Umunsi Mukuru w’Umuryango byizihizwa ku wa 30 Kamena buri mwaka, icyakora akaba yarasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa by’ubusambanyi, bakabanza gusezerana imbere y’amategeko, nubwo baba bari mu myaka myiza yo gukora imibonano mpuzabitsina (ku bashakanye).

Mbere yuko iyo myaka igera, Perezida Museveni yavuze ko ab’urubyiruko bakwiriye kuba bari gukurikirana amasomo yabo, bagafasha ababyeyi imirimo, hanyuma ku myaka 22 na 23 bagashaka, bakubaka imiryango bakiri bato, kugira ngo batangire kuyikorera bagifite imbaraga, ari na ko bimara irari ry’ibitsina muri icyo gihe.

Mu nkuru dukesha Nile Post News, Perezida Museveni yagize ati: “Ndashishikariza urubyiruko gushinga imiryango ku myaka 22 na 23. Icyo gihe mushobora gushinga imiryango kandi mukagira imigambi y’ahazaza. Icyo gihe mwakora imibonano mpuzabitsina uko mubyifuza.”

Yavuze ko umwana ukora imibonano mpuzabitsina ataragera icyo gihe aba ari kwiyangiza, ko ashobora kwandura indwara zitateganyijwe, aboneraho kandi kubasaba kujya barangiza amashuri bagahita bashaka abo babana, bagashinga imiryango, kuko iyo bageze mu myaka 30 baba badashobora gukorera umuryango mu mbaraga nyinshi.

Museveni yatangaje ko ab’urubyiruko bakwiriye gushinga imiryango ku myaka 22 na 23

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.