Amb. Dr. Charles Murigande, umukristo akaba n’umunyapolitike wakoze imirimo inyuranye mu Rwanda, ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangaje ko "Akenshi iyo ukurikije amahame y’Imana, aya FPR-Inkotanyi aba yoroshye".
Ubwo yari mu kiganiro na One Nation Radio, yashyize umucyo ku cyatumye kugeza ubu hari abagishaka guhungabanya u Rwanda barimo n’abagize uruhare mu guharanira ibohorwa ryarwo. Yerekanye ko abo bari mu byiciro bibiri.
Abo barimo abahoze bari mu butegetsi bwa Habyarimana bahamagajwe ngo baze bafatanye na FPR-Inkotanyi kubaka ariko umutima wamunzwe n’urwango no kwanga Umututsi ugatuma badakora ibyo bari biyemeje.
Dr Murigande Charles nk’umwe mu biyemeje kuva mu buzima bwiza akaza gufatanya na FPR-Inkotanyi kubaka igihugu, ibyabaga byose yarabibonaga.
Yagaragaje uburyo nubwo kubohora u Rwanda wari umugambi uhuriweho ndetse haremeranyijwe ku mirongo migari umunani ya politiki yagombaga kubahirizwa kugira ngo iterambere rishingiye ku bumwe ryimakazwe, hari abashatse gutatira iyo gahunda nkana ariko FPR-Inkotanyi ibabera ibamba.
Dr Murigande yavuze ko igihugu kimaze kubohorwa, intekerezo z’ubumwe ari zo FPR-Inkotanyi yari ishyize imbere, ku buryo hari n’abo mu mashyaka yagize uruhare muri Jenoside nka MRND ariko bo batijanditse muri ayo mabi, bahamagawe ngo baze bafatanye kubaka.
Nubwo hari abanze, hari na bamwe bemeye kuza, ariko umutima w’amacakubiri, intekerezo zo kumva ko Umututsi atahabwa ijambo zirabaganza, basubira ishyanga.
Dr Murigande yerekanye ko bihishe inyuma y’iyo ndangagaciro nziza ya FPR-Inkotanyi, ariko mu mitima yabo batahindutse bashaka gusenya, ha handi bari bameze “nk’umuswa ujya mu kintu ukagisenya ukurimo. Babona byamenyekanye bakagenda.”
Ku bwe si uko batabaga barasobanukiwe, kuko FPR-Inkotanyi yashyize umucyo kuri politiki igomba kugenderwaho, ndetse iremeranywa, ikibazo kiba ka “kabaye icwende katoga.”
Ati “Ni ingengabitekerezo yari yarabinjiyemo ku buryo bari barananiwe kumva u Rwanda rudategekwa bitaziguye n’Umuhutu. Bananiwe kumva ko bashobora kwicara mu nama y’abaminisitiri babonamo Visi Perezida w’Umututsi, minisitiri runaka w’Umututsi n’ibindi. Bumvaga bibaremereye cyane.”
Dr Murigande yavuze ko uwo mutwe ufunze n’umutima wamunzwe n’amacakubiri wakomeje kubahatira kuva muri Leta y’Ubumwe bumva ko bazajya gufatanya na leta yatsinzwe, batekereza ko bazarwanya u Rwanda mu gihe gito bagasubira mu byabo bimwe bya kera.
Nubwo icyo cyari igice kimwe cy’abahoze bari mu mashyaka atandukanye ndetse yashyigikiraga politike ipfuye ya Habyarimana, hari n’abandi bari ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi ndetse batangije urugamba rwo kubohora igihugu bakanarusoza ariko inda nini ikabahemuza.
Abanyarwanda babaga mu buhungiro mu 1979 bari barashinze umutwe wa politike witwaga RANU (Rwandese National Unity), wari ufite intego yo kurwanya politike y’ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Nyuma y’umwaka umwe Yoweri Kaguta Museveni agiye ku butegetsi muri Uganda, mu 1987, RANU yahindutse FPR-Inkotanyi, ishyaka ryashibutsemo umutwe w’ingabo witwaga ‘APR’, ibintu Dr Murigande na we wari umunyamuryango wa RANU yerekana ko bitapfuye kwizana.
Ati “Iri ‘F’ ntabwo yaje ku bw’impanuka. Twavuze ko tugomba gushyiraho porogaramu ishingiye kuri politiki yahuza abantu bose, ku buryo umuntu uwo ari we wese wumvikana natwe kuri izi ngingo umunani yaza tugahuza imbaraga tukabohora u Rwanda tugamije kuzishyira mu bikorwa.”
Icyakora agaragaza ko bishoboka ko hari abemeraga izo ngingo umunani ariko bafite ibindi mu mitima yabo bakuye mu bice bari barimo, igihugu kimaze kubohozwa batangira gutekereza uko bashyira mu bikorwa izo ntekerezo zabo.
Ni imigambi bari bafite mu mitima yabo yo kuba abaherwe, bumvaga ko kubohora u Rwanda byagombaga kubaha uburenganzira bwo kwigwizaho umutungo kabone n’iyo babaga bagomba kuwubona mu nzira zitemewe.
Ati “Hari abantu bumvaga ko babohoye u Rwanda kugira ngo babe ba ‘millionaire’. Noneho batangira kwiba. Icyo babonye cyose bagatwara, ariko bakibagirwa ko muri gahunda ya politike twavugaga ko tugomba kurwanya ruswa n’ibiyishamikiyeho.”
Bashatse uburyo ibyo byose babigeraho, bakabijyanisha no kuba abakomeye, ha handi bashakaga kwambura abaturage amasambu yabo bakigwizaho za hegitari, bakumva ko ari byo barwaniye, ha handi bumva ko bafite uburenganzira buruta ubw’abandi, FPR yabibabaza bakarakara bakajya bakikubura.
Ati “Hafi ya bose bajyanywe n’ibyo kuko FPR-Inkotanyi yabitambitse muri ibyo. Nta wagiye avuga ko atacyemeranya na yo ku ngingo runaka nk’ubumwe, ibi cyangwa biriya. Ikintu kinini cyabahagamye ni ruswa.”
Ni ruswa agaragaza ko itari iyo kwigwizaho umutungo gusa, ahubwo harimo n’izindi ntekerezo mbi nk’ikimenyane gushakira bene wabo umwanya mu buryo butemewe, gukora ibishoboka ngo bazamurwe mu myanya batabikwiriye, kubuza uburenganzira abandi “ibyo ni byo byatumye batuvamo baragenda.”
Dr Murigande yerekanye ko we icyamushoboje kugera ku byo yakoze, ari ukuguma mu murongo w’ibyo yemera, ariko “Imana ikabigiramo uruhare runini.”
Ati “Akenshi iyo ukurikije amahame y’Imana, aya FPR-Inkotanyi aba yoroshye. Ni ubunyangamugayo, gukunda abantu, kwicisha bugufi, umurava n’andi. Uwizera Imana yagakwiriye kuyagenderamo, iyo wayagendeyemo aya FPR- Inkotanyi uba uyarimo.”
Src; IGIHE