× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BREAKING: Lt Col Simon Kabera wamamaye muri Gospel yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

Category: Leaders  »  June 2023 »  Editor

BREAKING: Lt Col Simon Kabera wamamaye muri Gospel yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

Inkuru yashimishije benshi mu gitondo cy’uyu wa Kane cyane cyane abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni iy’uko Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yazamuye mu ntera Simon Kabera akamuha inshingano nshya mu Ngabo z’u Rwanda.

Nk’uko Paradise.rw ibicyesha itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force). Ni inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, yayobowe na Perezida Kagame, yagize Simon Kabera wari ufite ipeti rya Major, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH).

Lt Col Simon Kabera ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera. Ni umuhanzi ufite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu byamamare bizwiho kwicisha bugufi cyane. Yatangiye kuririmba kuva kera akiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Lt Col Simon Kabera akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo; "Mfashe inanga" yatumbagije zina rye, "Ukwiye amashimwe", "Munsi yawo", "Nshuti nizera", "Turi abana b’Imana", "Soon and very soon", "Data wa twese", "Hejuru y’ubwenge", "Gusenga", "Ku musaraba", "Turi ibikomangoma", n’izindi.

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MFASHE INANGA" YA LT COL SIMON KABERA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.