Inkuru yashimishije benshi mu gitondo cy’uyu wa Kane cyane cyane abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni iy’uko Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yazamuye mu ntera Simon Kabera akamuha inshingano nshya mu Ngabo z’u Rwanda.
Nk’uko Paradise.rw ibicyesha itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force). Ni inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, yayobowe na Perezida Kagame, yagize Simon Kabera wari ufite ipeti rya Major, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH).
Lt Col Simon Kabera ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera. Ni umuhanzi ufite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu byamamare bizwiho kwicisha bugufi cyane. Yatangiye kuririmba kuva kera akiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Lt Col Simon Kabera akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo; "Mfashe inanga" yatumbagije zina rye, "Ukwiye amashimwe", "Munsi yawo", "Nshuti nizera", "Turi abana b’Imana", "Soon and very soon", "Data wa twese", "Hejuru y’ubwenge", "Gusenga", "Ku musaraba", "Turi ibikomangoma", n’izindi.
Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MFASHE INANGA" YA LT COL SIMON KABERA