Umuhuzabikorwa w’Igiterane "Rwanda Shima Imana", Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje ko mu byo Imana ikwiriye gushimirwamo harimo no kuba yarahaye u Rwanda n’Abanyarwanda umuyobozi mwiza nka Paul Kagame.
Iki giterane kizahuza abo mu madini n’amatorero yose, abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta, abakozi ba Leta n’abikorera ndetse n’undi uwo ari we wese uzabyiyumvamo, dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese, kizabera muri Stade Amahoro tariki ya 29 Nzeri 2024, kuva Saa Munani z’amanywa (2:00 PM), mu gihe imiryango izaba ifunguye kuva Saa Tatu (9:00 AM).
Rwanda Shima Imana ni igiterane gikomeye kigiye kubera mu Rwanda mu rwego rwo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Umuhuzabikorwa wacyo, Amb. Dr Charles Murigande, yavuze ko witegereje neza aho u Rwanda rwari ruri mu mwaka wa 1994, nta byiringiro na bike byari bihari by’uko rwakongera kugira amahoro hashingiwe ku mpamvu nyinshi cyane zakomokaga ku mahano (Jenoside) yakozwe mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: "Twakabaye twaraheze aho twari turi cyangwa tugasubira inyuma ariko Imana yaradufashije tuva hariya tugeze aho tugeze, hari intambwe nini twagenze nubwo tutari twagera aho umuntu wese yakwifuza."
Yagarutse kuri Paul Kagame, avuga ko ari umuyobozi mwiza, ko ibyo na byo bikwiriye gushimirwa Imana agira ati: "Iyo tutagira umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda, njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, [...]
Ni umuyobozi udatinya guhangana n’ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo. Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo ntibishoboka ntikibaho. Ahantu twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk’uwo".
Yakomeje agira ati: "Rero mu byo dushima Imana twashima ko yaduhaye umuyobozi uteye utyo. Ndabivuga nk’umuntu wakoranye na we, naramubonye mu bihe bikomeye."
Amb. Dr. Murigande, ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu (Ambassador) no kuyobora za Minisiteri zitandukanye.
Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.
Iki giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
PEACE PLAN RWANDA ni yo yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi. Uyu ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy’uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".
Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".
Umva Indirimbo Yakorewe Igiterane Rwanda Shima Imana