Umuhanzi Samuel Mushimiyimana, afatanyije na Mama Music, bashyize hanze indirimbo nshya y’icyivugo yise “Ni We.”
Iyi ndirimbo “Ni We” ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gushimangira ko Yesu Kristo ari we wenyine ushobora guhindura byose, n’ubwo waba uri mu ntambara, ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Samuel Mushimiyimana yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe kugira ngo yibutse abantu ko “ubutware bwose n’ubushobozi biri mu biganza bya Yesu”, bityo bakomeze kumwizera mu bihe byose.
Yagize ati: “Ni indirimbo yaje kwibutsa abantu bizera Yesu Kristo ko ari we wenyine utuma ibintu byoroha, nubwo waba ufite ibigeragezo cyangwa uri mu bihe bikomeye. Ni we ushobora guhindura byose, kubera ko ubutware bwose n’ubushobozi biri mu biganza bye.”
Uyu muhanzi usengera muri ADPR akaba atuye mu karere ka Rubavu, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu. Avuga ko kuririmba atabifata nk’umwuga gusa, ahubwo ko ari ubuzima bwe bwa buri munsi:
Yagize ati: “Abantu bamwe bareka umuziki bitewe n’ibicantege. Njyewe sinabireka, kuko kuri njye ni nko kurya. Umuntu areka kurya iyo yapfuye. Ibicantege byo birahari, ariko gukorera Imana ni inshingano. Nubwo igihe cyo gutanga ubuhamya kitaragera, ndabizi neza ko mfite ubuhamya bufatika.”
Indirimbo "Ni We" yakozwe mu buryo bugezweho, aho amajwi (audio) yakozwe na Top Hits. Gufata amashusho byayobowe na Filos Pro, mu gihe yakozwe ku bufatanye n’inzu ya TFS Promotion Label.
Yafatanyije na Mama Music, umuhanzi afata nk’umuvandimwe wamufashije mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’impano. Amuvugaho yagize ati: “Mama Music mufata nk’umuvandimwe. Ababonye indirimbo zabanjirije iyi bamubonagamo kenshi. Aririmba neza.”
Ku bijyanye n’ahazaza, Samuel Mushimiyimana yemeza ko afite gahunda nini z’iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana: “Hari indirimbo nyinshi zikiri muri studio, n’izindi zikiri mu mpapuro no mu ntekerezo. Ariko zose zizagera hanze hamwe n’Imana izakomeza idushoboze.”
Samuel Mushimiyimana na Mama Music bakomeje urugendo rwo kuramya Imana binyuze mu bihangano bifasha imitima, bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo nshya “Ni We” izakomereza aho izindi zagarukiye mu kubaka ukwizera kw’Abanyarwanda n’abandi bose bazayumva.
Reba indirimbo “Ni We” kuri YouTube:
Wifuza kumwandikira cyangwa gutanga igitekerezo:
📞 +250 788 637 995
📧 [email protected]