Ku wa 2 Gicurasi 2026, i Kigali hateganyijwe igikorwa gishya kigamije guhuza ukwizera kwa gikristo n’impano z’urubyiruko, aho hazatangizwa ku nshuro ya mbere Salt & Light Night: Open Mic & Mix.
Iki gikorwa kitezweho kuzana uburyo bushya bwo gusabana no kugaragaza impano mu rubyiruko rwo mu matorero atandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’abategura iki gikorwa, Salt & Light Night izabera muri Ora Center (yahoze ari Prayer House) kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20h00).
Iki ni igikorwa cyihariye cyateguwe hagamijwe guhuriza hamwe urubyiruko rufite impano zitandukanye, bakabasha kumenyana, gusangizanya ibitekerezo no gukura mu buryo bw’umwuka.
Abazaba bitabiriye bazabasha kugaragaza impano zabo binyuze mu bice bitandukanye birimo imivugo (poetry), kuvuga ijambo (spoken word), umuziki, imbyino ndetse n’urwenya (comedy).
Ababiteguye bavuga ko iki gikorwa kije kuziba icyuho cyari gihari, aho urubyiruko rukeneye ahantu rubasha kugaragaza impano zarwo mu buryo buhuza n’indangagaciro za gikristo. Ni umwanya uteganyijwe kuba uwo kwisanzura kandi utekanye, uzafasha buri wese kugaragaza impano ye mu mucyo no mu kuri gushingiye ku kwizera.
Iki gikorwa kandi ni intangiriro y’umushinga mugari wa 4 Jesus Initiative, ugamije kwagura ibikorwa bihuza ukwizera n’ubuhanzi hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu Gihugu hose.
Ababitegura bavuga ko ari igikorwa kirenze ibirori bisanzwe, ahubwo kikaba intangiriro y’urugendo rugamije gufasha urubyiruko kumurika urumuri rwabo mu isi ya none.
Abaturage, itangazamakuru, amatorero n’abafatanyabikorwa bose batumiriwe kwitabira no gushyigikira iki gikorwa gishya. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw), kandi kwishyura bishobora gukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za 4 Jesus Initiative.
Abifuza amakuru arambuye cyangwa ubufatanye bashobora kuvugana na Nubishimwe E. Prince, uyoboye uyu mushinga. Iki gikorwa kitezweho kuba urubuga rukomeye ruzafasha urubyiruko kwagura impano zarwo no gukomeza gukura mu kwizera.
Reba andi makuru ku ifoto