× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mfite umunezero waturitsa umunzani! Umuramyi Bonke Bihozagara nyuma yo gusohora indirimbo "Ntahinduka"!

Category: Entertainment  »  June 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mfite umunezero waturitsa umunzani! Umuramyi Bonke Bihozagara nyuma yo gusohora indirimbo "Ntahinduka"!

Kuri uyu wa tariki ya 7 Kamena 2024, umuramyi Bonke Serugo Bihozagara yashyize hanze indirimbo "Ntahinduka", abajijwe imvano yayo avuga ko yitegereje akamero k’Imana mu buzima bwa buri munsi asanga ntiyigeze imushyira mu mayira abiri.

Umuramyi Bonke Bihozagara ukomeje kuryoherwa n’ubucuti bwo mu ijuru yavuze ko kuri ubu ari mu bantu buzuye umunezero waturitsa umunzani. Ni nyuma yo gusohora indirimbo "Ntahinduka" avuga ko yamutwaye umwanya munini bitewe no kuba yarashakaga ko abakunzi be bavomera mu ivomo rifutse.

Umunyamakuru wa Paradise yamusabye gusobanura byimbitse imvano y’uwo munezero, asubiza agira ati: "Nyuma yo gusohora ’Ntihinduka’, mfite umunezero mwinshi kuko ni imwe mu ndirimbo nanditse zivuga icyo Imana ari cyo mu buzima bwacu nk’abizera ba Kristo Yesu".

Yongeyeho ko iyi ndirimbo ari imwe mu zamutwaye ’Megabytes’ nyinshi z’ubwonko bitewe no gutekereza cyane kugira ngo ubutumwa bukubiyemo buzamurikire benshi bubakure mu nzira y’umwijima bubinjize mu mucyo.

Yagize ati: "Ni Inkuru nziza itwibutsa ukuntu Imana yacu idahinduka mu bibaho byose ihora ari iyo kwizerwa nubwo abantu bohinduka Imana yo uko yahozeho n’ubu ni ko Iri." Yunzemo ati: "Iyo turi guca mu bihe bikomeye Kristo ahorana natwe natwe icya inzira aho tudatekereza."

Aganira na Paradise, Bihozagara yagize ati: "Niba hari umuntu wishimye kuri ubu ni jyewe, najyaga nifuza gusohora indirimbo nziza iteguye nk’uko mbishaka none iyi ndirimbo "Ntahinduka" nayiteguye uko mbyifuza. Ndumva mfise umunezero waturitsa umunzani."

Bonke Surugo Bihozagara mu muziki ukoresha amazina ya Bonke Bihozagara, ni imfura mu muryango ugizwe n’abana bane akaba afitanye isano ya bugufi n’umuryango w’aba Zebedayo barimo umuramyi rurangiranwa Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship team kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Diane Nyirashimwe usigaye witwa Deborah (izina ry’ubuhanuzi yiswe na Apotre Gitwaza), akaba avukana na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi mu itsinda rya True Promises ndetse akaba ari nawe wayitangije.

Bonke Bihozagara wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), afite ababyeyi bombi. Uyu munyempano yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church.

Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi ndetse no gukorera ku ntego.

Amakuru dukesha abo mu muryango we wa hafi ni umwe mu bantu bazwiho gukunda Imana, gusenga, kugira ubunyangamugayo ndetse bakaba bakomeje kumuhamiriza ko ari umukristo wo mu mutima.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali zo muri Sunday School i Burundi dore ko yavukiye mu muryango w’Abizera Yesu Kristo. Gusa nyuma yo gusobanukirwa inzira y’ukuri, yahisemo kwakira Yesu Kristo ngo amubere Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe ndetse aza no kubatizwa mumazi menshi.

Iyi ndirimbo "Ntahinduka" ije isanga izindi nka "Ongera ukayangane", "Arahamagara" ndetse na "Umwungere mwiza" zayibanjirije ku mbuga nkoranyambaga uyu muramyi akoresha

Kuri ubu iyi ndirimbo "Ntahinduka" yageze ku mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Apple Music, Boom play iTunes n’izindi.

Bonke Bihozagara yagarukanye indirimbo nshya ihimbitse

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BONKE BIHOZAGARA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.