Abahanzi, abanyamakuru n’abandi batandukanye nubwo baba badakora ivugabutumwa nk’akazi kabatunze, ariko mu buzima busanzwe baba bafite aho basengera. Bamwe ni Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.
Abari kuri uru rutonde ni abahanzi, abanyamakuru, abatunganya amajwi (producer), n’abandi bamamaye mu bintu runaka, bamwe bakaba bari mu murimo w’ivugabutumwa cyane cyane uwo kuririmba, abandi bo bakaba bakora indirimbo zisanzwe nubwo rimwe na rimwe banyuzamo bakaramya Imana babinyujije mu bihangano byabo.
Nubwo uru rutonde ari urw’abantu icumi ariko bashobora kurenga.
1. Butera Knowless n’umugabo we Clement Ishimwe
Butera Knowless yaririmbaga muri korari y’abana bato bafite imyaka itatu, akurira muri Maranatha Family Choir banasubiyemo indirimbo ye yitwa Nyigisha mu njyana ya korali. Iyo korari yaramukujije kandi na n’ubu aracyari Umudivantisite w’Umundi wa Karindwi. Si we gusa kuko n’umugabo we Ishimwe Clement utunganya amajwi muri Kina Music ari ho asengera.
2. Safi Madiba
Safi wo mu Ruhango na we asenga ku Isabato. Yasubiyemo indirimbo yamamaye cyane, Excess Love ya Chinwo mu rwego rwo kwerekana ko na we burya ari Umukristo.
3. Abayezu Assoumpta
Ni umunyamakuru ukora kuri RBA, yakoze no kuri Isango Star. Aba atuje nk’umuntu usenga ku Isabato.
4. Kamishi (Bagabo Adolphe)
Ni Umudivantisite w’Umunsi wa Karindwi wamamaye mu ndirimbo zisanzwe.
5. Sara Sanyu Uwera
Azwi muri korari Ambassadors Of Christ kuva mu wa 2006 . Anaririmba ku giti cye kandi abantu benshi baramukunda.
6. Queen Cha
Aririmba indirimbo zisanzwe nubwo nta yo aheruka gushyira hanze.
7. Uwitonze Clementine (Tonzi)
Uyu we azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
8. Aline Sano
Guhera mu wa 2017 ni bwo yamenyekanye ariko mbere yaririmba muri korari y’abihaye Imana y’abanyeshuri i Gitwe. Gusa ubu ntiwapfa kubyibuka ko yayirirmbyemo kuko asigaye aririmba indirimbo zishimisha isi.
9. Ruhumuriza James, King James
Yavukiye mu muryango usengera mu Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi aba ari na ho akurira. Yaririmbye muri korali zitandukanye kandi ajya anakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo n’iyo yakoranye na Israel Mbonyi, Zizou n’izo yakoze ku giti cye ahimbaza.
10. Mwiseneza Josiane
Yahataniye ikamba mu marushanwa ya Miss Rwanda mu wa 2019, birangira yegukanye umwanya wa nyampinga wamamaye cyane mu marushanwa, Miss Popularity.
Abandi barimo Jean Pierre Kagabo wo kuri RBA, Vumilia Mfitimana uherutse kwambikwa impeta no gusohora indirimbo yise Umukiranutsi n’abandi.
Aba bantu bose ntiwapfa kubumva batongana ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bahanzi bose cyangwa ibindi byamamare biba mu bucuruzi bw’imyidagaduro (Show Business).
Nta n’umwe wapfa kubona ari gusubizanya n’uwamututse. Baba bicecekeye, kuko bavugwaho ko bitonda, kandi n’uwo babwiye nabi babikorana ikinyabupfura.
Gusa bamwe bagiye bagwa bibagirwa Isabato kugera n’ubwo bajya mu biraka kuri iyo minsi.