× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baraberanye! Israel Mbonyi uherutse gukekwa mu rukundo na Esca Fifi yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

Category: Entertainment  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Baraberanye! Israel Mbonyi uherutse gukekwa mu rukundo na Esca Fifi yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

Umuramyi Israel Mbonyi, ubanza igihe kigeze agashaka umugore bitewe n’ukuntu abakunzi be bakomeje kumukekera buri mukobwa wese bamubonanye nawe!

Mu minsi ishize hasohotse ifoto ya Israel Mbonyi ari kumwe n’umunyamakuru wa Radio & Tv10, witwa Esca Fifi, bamwe bakeka ko baba bari mu rukundo, ariko amakuru Paradise.rw yamenye ni uko ari ifoto isanzwe rwose idafite ikibyihishe inyuma, yafashwe kuwa 19/05/2023 ubwo Israel Mbonyi yari amaze gukora igitaramo cyo gufata amashusho ya Album ye nshya.

Kuri ubu Israel Mbonyi yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y’aho agaragaye ari kumwe n’abakunzi be b’abakobwa barimo kuganira. Amakuru yahise yirukanka ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, bamwe bakeka ko umukobwa w’inzobe icyeye cyane wo mu Buholandi bagaragaye bari kumwe inshuro ebyiri yaba ari umukunzi we.

Ifoto ya mbere, Mbonyi agaragara ari kumwe n’umukobwa w’ikizubazuba bicaye ubona barimo kuganira bahuje urugwiro ari na ko basangira umutobe. Ifoto ya kabiri, igaragaza Mbonyi ari mu muhanda, agaragiwe n’abakobwa babiri barimo na wa wundi babanje kugaragara barimo gusangira. Bose baba barimo kugendagenda mu muhanda barimo gutera igiparu.

Dushobora kunywa amazi vuba!!

Nka Paradise.rw, ntiturabasha kugira byinshi tumenya kuri uwo mukobwa w’inzobe icyeye cyane, ndetse na Israel Mbonyi ntacyo aratangaza kuri ayo makuru yashyuhije imitwe ya benshi. Umwe mu babonye ku mbuga nkoranyambaga Mbonyi n’uwo mukobwa bikekwa ko yaba ari umukunzi we, yagize ati "Bibaye ari ukuri byaba byiza cyane, barasa neza baraberanye".

Abiganjemo abakobwa ni bo batanze ibitekerezo ku bwinshi. Uwitwa Mignone_Offical yanditse ati "Ubwo natwe tubihaye umugisha". Beza Bella ati "Incwii. Niba ari byo, Imana nibishyigikire nukuri." Mucyo ati "Mbonyi yaba atihenze pe, inkumi irakeye wallah". Undi ati "Njyewe ikintu mbonamo ni uko barasa neza, uzi ko wagira ngo ni impanga!".

Uwitwa Shema yagaragaje ko ashobora kuba azi uyu mukobwa, aburira Mbonyi, ati "Isael uguye mu ruzi urwita ikiziba tu, ubu ndakurabuye ntuye Hollande, kandi ubyumve cyane, mbiswa da nihitiraga". Gisele Mukunzi yahise ahumuriza Mbonyi ati "Abanyeshyari we!! Ntuye Holland umwana ndamuzi, ahubwo ni nde wasenze nk’Icyambu, umwana w’umutima mwiza ijana ku ijana".

Israel Mbonyi umaze iminsi abarizwa i Burayi mu bitaramo yakoreye mu bihugu binyuranye, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo gikomeye azakora kuri Noheli muri BK Arena. Mbere yaho ariko azaririmba mu bitaramo binyuranye bizaba mu minsi micye iri imbere. Ku bijyanye n’urukundo, nta mukobwa uzwi bakundana kuko ayo makuru akunze kuyagira ubwiru.

Israel Mbonyi aravugwa mu rukundo n’uyu mukobwa utuye mu Buholande

Israel Mbonyi ashobora kuba ari mu rukundo n’uyu mukobwa!

Israel Mbonyi ubwo yari kumwe n’inshuti ze batembera mu mihanda y’i burayi (uri iburyo niwe bavugwa mu rukundo)

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena kuri Noheli y’uyu mwaka

Israel Mbonyi na Esca Fifi bashyuhije cyane imbuga nkoranyambaga mu mpeshyi

NDASHIMA - NIYO NDIRIMBO NSHYA YA MBONYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.