× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Keza Nailla yahishyuye ko icyamukuruye ahura na B Threy bwa mbere ari ukubaha Imana kwe

Category: Entertainment  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Keza Nailla yahishyuye ko icyamukuruye ahura na B Threy bwa mbere ari ukubaha Imana kwe

Keza Nailla, umugore w’umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy, yavuze ko kimwe mu bintu byamukoze ku mutima kuva bahura bwa mbere ari uburyo uyu muhanzi akunda Imana kandi akayisenga cyane.

Mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube ya IGIHE Kulture, Keza yavuze ko yatunguwe no kubona umuntu ukiri muto kandi uzwi mu muziki ahora avuga Imana mu biganiro byabo bya mbere.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere tumenyana cyantunguye ni ukuntu asenga, arasega cyane. Njyewe naratunguwe kubera ko ntabwo abantu benshi muri iki gihe muhura ngo bakubwire Imana. Njye yambwiye Imana nk’inshuro eshanu kuva umunsi wa mbere duhura.”

B Threy na Keza Nailla basezeranye kubana akaramata muri Werurwe 2023 nyuma y’igihe bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali ahitwa 248 Events i Gikondo, witabirwa n’inshuti n’imiryango yabo.

Kuri ubu, B Threy na Keza Nailla bafitanye umwana umwe w’umuhungu, kandi bakomeje kugaragara nk’umwe mu miryango ibanza Imana imbere mu bikorwa byabo.

Keza Nailla, umugore w’umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy

Keza Nailla na B Threy bafitanye umwana 1

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.