× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ryigisha n’indangagaciro za Gikristo! Nyuma y’Ibirori by’akataraboneka, ishuri rya Promise School ryatangije umwaka wa 4

Category: Education  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ryigisha n'indangagaciro za Gikristo! Nyuma y'Ibirori by'akataraboneka, ishuri rya Promise School ryatangije umwaka wa 4

Promise School ni ishuri riherereye mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ryatangije umwaka wa 4 nyuma yo gukora ibirori by’akataraboneka byo guha inyemezabumenyi abana basoje icyiciro cya gatatu cy’amashuli y’inshuke, byabaye kuwa 15/07/2023.

Muri ibi birori, ababyeyi ndetse n’abayobozi bari bitabiriye bishimiye ubumenyi n’uburere ndetse n’indangagaciro za Gikristo aba bana bakomeje kugaragaza. Ikindi, abana bafashijwe n’abarezi babo bagaragaje impano zidasanzwe zirimo guhamiriza, kubyina bya kinyarwanda, kumurika imideri (modeling), gukina imikino ya Karate, kuririmba n’ibindi.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye ababyeyi. Abitabiriye ibi birori bari bishimye cyane ndetse no ku maso byagaragaraga. Benshi batangazwaga n’uburyo abana biga mu cyiciro cy’inshuke bavugaga icyongereza mu buryo butangaje.

Abana biga kuri iki kigo bahawe indangamanota, mu gihe abasoza icyiciro cy’inshuke bahawe inyemezabumenyi. Ni ibirori bari bambayemo amakanzu asanzwe amenyerewe ku banyeshuli basoje amashuli makuru na za Kaminuza.

Christine Musabyemariya, umuyobozi wa Promise School yaganiriye na Paradise.rw. Yagize ati: "Icyiciro gisoza amashuli cy’inshuke ni icyiciro kiba kitoroshye umwana aba amazemo imyaka itatu, murumva ko ari urugendo rurerure, niyo mpamvu umwana aba agomba kubishimirwa agahabwa
’certificate’ ".

Yakomeje avuga ko iki gitekerezo cyo kubakorera ibirori by’akataraboneka cyakomotse ku kuba bari bazi neza ko uyu ari umunsi udasanzwe, bityo niba hatanzwe icyemezo cy’ishimwe kiba kigomba kugira ibindi bigiherekeza cyane ko aba ari umunsi w’ibyishimo ku bana.

Yavuze ko byagombaga gukora hagamijwe gushakisha ikintu cyose cyashimisha umwana ariyo mpamvu hatekerejwe ku myambarire myiza ndetse no ku myidagaduro.

Umuyobozi w’ikigo cya Promise School hamwe n’uhagarariye ikigo (Representat)

Ku byerekeranye n’ubumenyi, uburere ndetse n’indangagaciro za Gikristo, yasobanuye ko umuntu atanga icyo afite. Yakomeje avuga ko abarimu bigisha kuri Promise School ndetse n’ubuyobozi bose bafite izo ndangagaciro za Gikristo bityo ari imvo n’imvano yo gutanga ubwo bumenyi n’uburere.

Yakomeje agaragaza ko nk’uko no mu nteganyanyigusho ya leta harimo iyobokamana bityo bakaba bigisha abana iyobokamana kuko umuntu ufite indangagaciro za Gikristo aba afite uburere. Yongeyeho ko umwana udafite uburere icyo wamwigisha cyose ntacyo cyamumarira.

Nyuma y’ibi birori, Paradise.rw yaganiriye n’umwe mu babyeyi barerera kuri ririya shuli. Uyu mubyeyi utarashatse kwivuga izina akaba ahafite abana batatu, yagize ati: "Mu by’ukuri nshimishwa n’uburyo iri shuri ryigisha neza kandi rigatoza ikinyabupfura abanyeshuli".

Uyu mubyeyi wimukiye i Gasanze yatangaje ko mbere yo kuzana abana kwiga kuri Promise, aho bigaga wasangaga babona amanota ariko wababaza icyo bazi ugasanga ntacyo kandi bishyura amafaranga y’umurengera.

Yatangaje ko nyuma yo kuzana abana be batatu kuri iki kigo, ubu basigaye badidibuza icyongereza ndetse bakaba basigaye batsinda ku rwego ruri hejuru butewe n’umuhate wo kwiga batojwe mu gihe mbere wasangaga birirwa muri filime. Yatangaje kandi ko mbere bangaga kujya gusenga ariko ubu ntibagisiba mu rusengero ndetse bamenye n’ijambo ry’Imana dore ko naryo ryigishwa.

Iri ishuri ryari risanganywe ibyiciro bitatu by’inshuke ndetse n’imyaka itatu y’amashuri abanza. Kuri ubu amakuru Paradise.rw yahawe n’umuyobozi w’iri shuri avuga ko uyu mwaka w’amashuri uzatangira kuwa 25/09/2023, iri shuri rizatangirana umwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Rikomeje kandi no kubaka andi mashuri hagamijwe ko umwaka w’amashuri wa 2025-2026 abanyeshuli ba Mbere bazakora ikizamini cya leta gisoza amashuli abanza.

Abanyeshuli basoje umwaka wa 3 w’amashuri y’Inshuke mu byishimo

Umuyobozi uhagarariye ababyeyi (wambaye ishati y’umweru n’ipantaro y’umukara, wateze amaboko) ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibirori. Ni umushyushyarugamba

Izere Shukuru Galenia umwe mu banyeshuli basoje amasomo y’inshuke

Abana bagaragaje impano bafite

Byari ibirori bikomeye ndetse bibereye ijisho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaoo Congz kuri Promise Nursery School

Cyanditswe na: Mutabazi Alphonse  »   Kuwa 05/09/2023 05:01

Waaoo!! Mbega abana bambaye neza!!! Vraiment Ishuli Ni iri!!! Aba barimu mubadushimirire,Njyewe mukuru wange ahafite abana batatu ariko Ni abahanga pee! Muri vacancies bajya baza kudusura ark icyongereza bavuga ntiwabagereranya n’abange kandi ishuri abange bigamo rihenze kubi.Nuko ntuye kure nyine.Courage Christine,ubunyangamugayo n’ubupfura bwawe Ni isoko y’iterambere.

Cyanditswe na: Musabe Denise  »   Kuwa 05/09/2023 02:00

Muraho neza?? Nukuri Imana Ihe umugisha ubuyobozi bwa Promise School.Mbonye ishuri ry’Ikitegerezo!! Aba bana biragaragara ko ibyo bakoze kuri uyu munsi babitojwe,Ku mafoto ndabona rwose harimo ba Miss na ba Mister, Nibwo nabona abana bato bazi gukora Modeling.Ikifuzo cyanjye,iryo shuri ryagure amashami Rizane ishami iwacu I Rwamagana,Twajyanayo abana kubwinshi.Iyi SMS muyigeze Ku buyobozi bw’Ishuli.Christine Imana iguhe umugisha no kuramba.

Cyanditswe na: Sibo Joseph  »   Kuwa 05/09/2023 01:57

Waaoo!!! Nsomye ibigwi by’iri shuri numva ndarikunze n’ubwo ntuye mu bugesera!!! Nukuri indangagaciro z’aba barimu no Ku maso ziragaragara.Aba bana baratojwe kandi biragaragara ko batoye ubutore.Ibi Ni isomo rikomeye Ku yandi mashuri.Harakabaho Promise school.

Cyanditswe na: Mugabo Joel  »   Kuwa 05/09/2023 01:54

Turabashimiye cyane 🙏

Cyanditswe na: IZABAYO Dominique   »   Kuwa 04/09/2023 06:44