× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu Rwanda habereye Inama y’Ihuriro ryita ku Kugaburira Abana ku Ishuri muri East Africa

Category: Education  »  July 2023 »  Editor

Mu Rwanda habereye Inama y'Ihuriro ryita ku Kugaburira Abana ku Ishuri muri East Africa

U Rwanda rwakiriye abahagarariye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye Inama y’Ihuriro ryita ku Kugaburira Abana ku Ishuri mu Karere, biga ku kurushaho guharanira ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza y’abanyeshuri.

Ni inama yitabiriwe n’abahagarariye Inzego zinyuranye baturutse mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ethiopia, Somalia, Kenya, Sudani y’Epfo, n’intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP).

Muri iyi nama yabaye taliki ya 26 Kamena 2023, Minisiteri y’Uburezi yemeje ko yiteze byinshi ku kuba muri ryo huriro rigamije gutegura ahazaza h’abanyeshuri hazira inzara, imirire mibi n’igwingira, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byaritangije muri Gicurasi 2021.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa intego zose nk’uko zateguwe mu masezerano mpuzamahanga agamije kugeza igaburo kuri buri mwana mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyo nama y’iminsi ibiri izasoza kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena, Bwana Twagirayezu yavuze ko u Rwanda rwaniyemeje kujya rugena ingengo y’Imari buri mwaka igenewe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ari na ko rutanga umusanzu wose ukenewe mu bikorwa mpuzamahanga mu igenamigambi rikenewe mu myaka 10.

Yagize ati: “Ishyirwaho ry’Ihuriro ry’Afurika y’Iburasirazuba ni intangiriro y’urugendo dufatanyije rwo gukemura ibibazo by’ubuzima bwo ku ishuri n’ibirebana n’imirire duhuriyeho, duhanahane ubumenyi, duhugurane ari na ko dusangira ubunararibonye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”

Akomeza ashimangira ko iyo mikorere mu bihugu bigize Akarere izarushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’amahirwe yo guhererekanya ubumenyi n’ubushobozi bushingiye ku bunararibonye mu birebana na gahunda zo kugaburira abana ku ishuri.

Ibyo ngo bizanajyana no gushyigikira ubuhinzi n’ubworozi, kwagura amasoko ndetse no kunoza ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, ari na wo musingi wo kubona imiryango yimakaza uburezi n’uburere, kuboneza imirire, guharanira uburinganire bw’abagore n’abakobwa no guharanira imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana muri rusange.

Bwana Twagirayezu yanagarutse no kuri Politiki y’Igihugu yo Kugaburira abana ku Ishuri itanga icyerekezo cyo gutanga indyo iboneye ku mashuri kandi mu buryo buramba, binyuze mu kugura ibyo urya bihingwa mu Rwanda, mu rwego rwo kwagurira amasoko abahinzi n’aborozi.

Yakomeje agira ati: “Politiki yo kugaburira abana ku ishuri ni imwe muri Politiki zishyizwe imbere muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije gutegura abakozi b’ahazaza, ndetse ni gahunda irehereza abanyeshuri kurushaho kwitabira amasomo, igashyigikira imyigire yabo, inagira uruhare mu kurwanya inzara mu bana, ubukene n’ibibazo byose by’imirire mibi.”

Yakomeje ashimangira ko Leta y’u Rwanda ikomeje kunoza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri mu nzego zose z’uburezi bw’ibanze, ari zo amashuri y’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose.

U Rwanda rwiyemeje kubaka ibiramba no gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye uhereye ku babyeyi, abafatanyabikorwa mu iterambere abakora ubuhinzi buciriritse n’abandi benshi. Hashyizweho inzego zihera hasi zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Nanone kandi u Rwanda rwiyemeje gukomeza kongerera imbaraga gahunda zayo mu guharanira ko abanyeshuri babona ibyo kurya bifite intungamubiri kandi bisukuye mu bigo by’amashuri byose mu Gihugu.

MINEDUC ivuga ko abana bagaburiwe neza biga neza, kandi uko biga neza ni ko bongera amahirwe yo kuzavamo abantu bakuru b’ingirakamaro. Anavuga ko kongera abahungu n’abakobwa bayoboka ishuri bifasha ibihugu bitandukanye kubaka abakozi b’ahazaza beza kandi b’ingirakamaro.

By’umwihariko, MINEDUC irashimira WFP ikomeje kwiyemeza guharanira ko iyo gahunda itanga umusaruro mu Rwanda, mu Karere no ku Isi yose. Iyo Minisiteri irashimira kandi ubufasha buhoraho bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO), Banki y’Isi, USAID, JICA na SNV.

Src: Imvaho Nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.