Umunyana Asia ni umugore wa nyakwihendera Pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye ku izina ry’lNZAHUKE witabye lmana ku 23 Kamena 2023 azize impanuka.
Uyu muryango wo kwa Mama Pasiteri [Uwanyana Asia] wasigiwe abana 20 harimo abo arera ndetse n’abana yabyaranye n’umugabo we.
Nk’uko Pasiteri Niyonshuti yazengurukaga hirya no hino abwiriza ubutumwa bwiza, Mama Pasiteri na we ari kunga mu rye ahp kuri uyu wa 19 Ugushyingo yari yasuye ikigo cy’amashuri cya (TSS Nyanza) giherereye mu Majyepgo y’igihugu.
Nyanza TSS ifitanye amateka akomeye na Nyakwigendera Theogene by’umwihariko Furaha Ministry (itsinda riramya rikanahimbaza lmana), ikorera muri iki kigo.
Uwanyana Asia yishimiye uburyo aba banyeshuri bahawe uburere ndetse bakunda lmana ni ibintu byakoze ku mutima wa Mama Pasiteri aho agira ati "Nakunze ikigo cyanyu, imyitwarire yanyu, uburyo musenga mukubaha lmana ndetse muzi no kuririmba".
Uwanyana Asia yakomeje ashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ababyeyi ku bwo inzira nziza batoje abana ndetse yakomeje kubasabira umugisha ari nabwo yongeyeho ijambo akunda kubwira abana arera iyo bagiye ku ishuri ati :"Gahunda ni ya yindi". Ni ijambo risobanuye ko gahunda aba ari ugutsinda.