× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musanze: Uwamahoro Immaculee yasize umugabo n’abana asubira mu yisumbuye, ubu afite Master’s

Category: Education  »  October 2023 »  Editor

Musanze: Uwamahoro Immaculee yasize umugabo n'abana asubira mu yisumbuye, ubu afite Master's

Uwamahoro Immaculee w’imyaka 49 y’amavuko, ni umubyeyi wateye intambwe yakunze kugora ababyeyi bamaze gushaka, asubira mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye amaze kubyara abana babiri, none uyu munsi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree).

Ayo mahitamo ntiyari yoroshye bitewe n’agace Uwamahoro yavukiyemo mu Karere ka Musanze, aho akenshi umukobwa umaze gushaka yita ku nshingano z’urugo inzozi yari afite zikaburizwamo.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo yashatse umugabo, icyo gihe ibice bitandukanye by’amajyaruguru y’u Rwanda byarimo umutekano muke waterwaga n’Abacengezi ari na cyo cyatumye amashuri ahagarara.

Yagize ati: “Nari ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, mu mwaka wa 1997 nahise nshaka umugabo kuko muri icyo gihe numvaga ko byose bindangiranye twari mu bihe bibi by’Abacengezi. Nari nzi ko ntazongera kwishima na busa, urumva rero mu rwego rwo gusa n’uwiyibagiza ibyo byose cyane ko nari mfite imyaka 23, nashakanye n’umwarimu wigishaga mu mashuri abanza ndituriza kugeza ubwo mbyaye kabiri”.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda igaruye umutekano muri icyo gice cy’amajyaruguru, Uwamahoro yabanje guhinga ibirayi n’ibishyimbo mu gihe umugabo we yakomeje akazi k’ubwarimu.

Icyo gihe ariko abo mu rungano rwe batangiye gusubira ku ishuri, kubera ko na we yakundaga kwiga cyane umugabo we amusaba gusubira mu ishuri mu mwaka wa 2003 .

Icyo gihe ngo ntiyari amahitamo yoroshye kuko yari amaze kugira abana babiri, ndetse amaze guhirwa no guhinga ibirayi yumva ko bizamuteza imbere nubwo yanateraga agatima ku gaciro ko kwiga akumva na byo atabivirira.

Yagize ati:“ Muri uwo mwaka rero wa 2003 ni bwo umugabo wajye yansabye gusubira mu ishuri, ndagenda nabwo nigaga nicumbikira. Byansabaga gukora urugendo, nkagera ku icumbi narushye bikansaba gutegura amafunguro no gusubira mu masomo, bikanansaba kandi gutekereza aho nasize umugabo n’abana, ariko narabyihanganiye ndangiza ay’isumbuye kandi n’intsinzi, cyane ko nari narajyanye n’umwana umwe ku ishuri.”

Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Ubumenyi Muntu (Sciences Humaines). Gusa yanyuzagamo mu mpera z’icyumweru akajya gusura umuryango, kwita ku bihingwa n’amatungo, ariko ngo ibyo ntibyamubuzaga gutsinda amasomo ye neza.

Ati: “Muri wikendi (impera z’icyumweru) rimwe na rimwe najyaga mu rugo kureba umuryango ndetse nkanita ku matungo n’imyaka yo mu murima nkaba nakuhira ibirayi, ngateramo umuti, nkasukura ibiraro mbese ibishobotse byose mu rugo cyane ko buriya ubuhinzi bwunganiraga amafaranga njye n’umugabo wajye twakeneraga. Bivuze rero ngo buriya umugore uhawe ubwisanzure ndetse akagira abamuba hafi nta kabuza agira uruhare mu iterambere”.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye Uwamahoro yahisemo gukomeza kaminuza kub’’inama yagiriwe n’umugabo we akomereza mu ishami rijyanye n’imbonezamubano (Sociologie) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza, byabaye ngombwa ko ahita akomeza no kwigira iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) kuko umugabo we ari we wamuteraga imbaraga.

Yagize ati: “Namaze kurangiza icyiciro cya kabiri umugabo nawe nsanga yagutse mu bitekerezo ambwira ko nkwiye gukomeza. Kubera rero imyizerere yanjye ngira ngo muzi ko akenshi icyiciro cya gatatu cya kaminuza biga muri wekendi njye rero ndi Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi, byansabye ko njya kwiga muri Uganda kubera ko mu Rwanda biga ku munsi wo gusenga. Aho rero narangije ibijyanye n’Ubuzima Rusange (Sante Publique).”

Uyu mubyeyi w’abana bane, avuga ko afite icyerekezo cyo kuba azavamo umuyobozi ukomeye cyane ko yifuza no kuba Dogiteri, ndetse agakomeza gushyira imbaraga mu bucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Asaba abagore kutajya biga amashuri menshi ngo bumve ko barenze abagabo babo, nk’uko ngo bijya biba kuri bamwe, basamara bagata ingo zabo bakijandika mu bikorwa bibaviramo no kwiyandarika.

Akomeza ashimira abagabo bashyigikira abagore babo mu rugendo rw’iterambere, bakumva ko umugore agiye mu byo basezeranye, atagiye mu ngeso mbi, ari na ho ahera ashimira umugabo we wamufashije akarangiza amashuri yose yize atitaye ku bamubwiraga ko umugore we niyiga menshi azamuta.

Kuri ubu, Uwamahoro ahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.

Arashishikariza abubatse ingo bagifite inzozi zo kwiga kutazireka kuko urubyaro n’izindi nshingano z’urugo zidashobora kubera inzitizi umugore n’umugabo bashyize hamwe.

Src: Imvaho Nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.