Umunyamakuru Jean D’amour Habiyakare wa Paradise kuri ubu ari mu mashimwe aremereye nyuma yo gusoza icyiciro cya Kabiri cya kaminuza. Gusa ari no mu gahinda ko kuba agiye gutangira kubaho mu buzima bwo guhiga ubuzima nk’uko yabigarutseho mu kiganiro na Paradise.
Benshi bakunda umukono we gusa kumenya isura ye bisaba kuzinduka bitewe no gutinya imirabyo. Kuba yihisha cyane bituma hari abiyitirira umukono we cyangwa se bagakoresha inyandiko ze mu nyungu zabo. Uwo ni Habiyakare Jean D’Amour umwe mu banyamakuru b’abahanga mu myandikire akaba amaze imyaka hafi 3 kuri Paradise.
Kuri ubu yatangiye kugera ku ndoto ze nyuma yo gusoza icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda aho yize mu ishami ry’indimi zigezweho, mu ishuri ry’ubuhanzi n’inganda ndangamuco (College of Arts and Social Science, School of Arts and Languages, Department of Modern Languages, Faculty of Arts and Creative Industry).
Uyu munyamakuru, umusizi akaba n’umukinnyi wa filime afite amateka atangaje dore ko yavutse ahagana Saa Cyenda z’amanywa. Hari ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2002 ubwo impundu zavugaga mu muryango w’uyu musore useka neza, n’ubwo ababyeyi be batari bazi ko uyu mwana azavamo icyamamare.
Umunyamakuru Jean d’Amour mu byishimo byo gusoza Kaminuza
Uyu musore wavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rukozo, yavukiye mu muryango w’abana 6 kuri ubu afite ababyeyi bombi, Papa we yitwa Nkinamubanzi Innocent mu gihe Mama we yitwa Mukantagara Thérèse.
Nyuma yo gusoza Kaminuza ndumva nishimye kuko nsoje, ariko nkumva mpangayitse kuko nsoje.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 11, aho abanyeshuri 9,526 basoje amasomo yabo bahawe impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye.
Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi, bakomoka mu mashami arindwi ya Kaminuza y’u Rwanda atanga amasomo atandukanye. Muri bo, 3,978 ni abakobwa bangana na 42%, mu gihe 5,548 ari abahungu.
Impamyabumenyi zatanzwe zirimo: 52 za dipolome zisanzwe, 238 za dipolome z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced Diploma), 8,462 z’icyiciro cya kabiri (bachelor’s degrees), 697 z’icyiciro cya gatatu (master’s degrees), 27 za Postgraduate Certificates, 14 za Subspecialty certificates, impamyabumenyi imwe ya ’Ordinary degree, na 35 z’Ikirenga (PhDs).
Habiyakare Jean D’Amour umwe mu banyamakuru baberwa n’ikote.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, n’ababyeyi b’abanyeshuri.
Mu banyeshuli basoje aya masomo hakaba harimo Habiyakare Jean D’Amour umunyamakuru wa Paradise.rw uzwiho gutebya cyane. Yuzuye amashimwe menshi. Yagize ati: "Ndishimye kuko nifuzaga kurangiza Kaminuza. Nageze ku ntego yanjye yo kwakira Diplome iriho amanota arenga 70+%. Ni umugisha wo kwishimira, bizafungura andi mahirwe."
Ndahangayitse kuko ngiye kuba mu buzima bwo guhiga ubuzima.
Nyuma yo kwishimira ibyagezweho, uyu munyamakuru yakomeje atangaza ko ahangayitse. Ati: "Ndahangayitse kuko ngiye kuba mu buzima bwo gushaka ubuzima".
Asobanura iyi mvugo ijimije, yagize ati: "Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye aho nigaga, nabonaga amafaranga ya buri kwezi nahabwaga kuri buruse. Iwacu iyo nabatakiraga baramfashaga. Ariko sinzongera kubona buruse, abamfashaga barumva ko nakuze nkwiriye kubafasha. Mu gihe ntaramenyera ubuzima bwo guhiga imibereho ku bwange, ndahangayitse."
Jean D’Amour Habiyakare ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu myandikire. Uyu munyamakuru azwiho kwandika inkuru nyinshi mu gihe gito akaba azwiho kwandika mu ndimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igiswahili.
Jean D’amour yateye ishema ababyeyi be nyuma yo gusoza kaminuza
Ntabwo uyu munyamakuru yari wenyine!!
Ndishimye ariko ndumva mpangayitse! - Ibyatangajwe na Jean D’Amour Habiyakare wa Paradise nyuma yo gusoza Kaminuza
Ibyiza biri imbere Iyamare wacu.... Keep believing in Jah 🙏🙏🙏
Ndishimye cyane, numvaga iy’inkuru itarangira.
Mubyukuri uyu musore mwiza Jean D’amour ni umunyamakuru mwiza.
Gusa Sinzi uburyo namuvugamo ni wamuntu ntajya mbona uburyo namusobanura kuko numva Mukunda birenze kumukunda, Aramuzi no kuri Musekura Jean munkuru zitandukanye tumenyane💪🎤🎤🎤🎤