× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Umwana w’imyaka 13 yapfiriye mu mpanuka y’ubwato ubwo bari mu mahugurwa ya Gikristo

Category: Education  »  July 2023 »  KEFA Jacques

USA: Umwana w'imyaka 13 yapfiriye mu mpanuka y'ubwato ubwo bari mu mahugurwa ya Gikristo

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13, ubwo bari mu mahugurwa ya Gikristo y’abana bato, yahubutse mu bwato agwa mu mazi ubwo batemberaga mu mazi na bagenzi be.

Nk’uko amakuru abivuga, ntabwo uyu mwana yahise yitaba Imana ahubwo icyaje kumwica ni moteri y’ubwato kuko igihe yageragezaga kuzamuka yayikubiseho umutwe. Ibi byabereye muri America muri Leta ya Minessota.

Iri shyirahamwe ritegura aya mahugurwa azwi nka Christian Summer Camp, rimaze igihe kuko ryatangiye muri 1947, kugeza ubu bakorana n’abana bo mu ma leta 16, kandi bagakorana n’insengero 160.

Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye iryo shyirahamwe, Kendra Mohn, yanditse ku rubuga rwa Facebook rwa Christian Summer Camp ati; "Kumwe n’umutima uremerewe mbasangije amakuru y’urupfu rw’umwe mu banyeshuri bacu, waguye mu mpanuka y’ubwato, ahagana mu 4:15. Twagerageje kuhagerera igihe ariko biranga dukomeje kwifatanya n’umuryango we mu bihe nk’ibi bitoroshye".

Uyu mwana w’umuhungu wapfuye yitwa Rennie Benjamin, akaba yari azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga atanga ubutumwa bwa Gikristu. Yari umwana ufite igikundiro cyane ku bw’urukundo yagaragarizaga Imana ku myaka ye mike.

Rumwe mu mbuga zashinzwe za Gofundme zo gukusanya amafaranga yo gufasha umuryango we mu gushyingura, bagize bati; "Yari umwana mwiza, yakundaga gufasha, yari umwana wuzuye urukundo, yari akuzwe n’umuryango, inshuti n’abandi benshi. Ben yafashije benshi igihe yari akiriho."

Hamaze gukorwa imbuga za Gofundme zigeze kuri ebyiri n’urwa gatatu rugiye gukorwa n’umuryango we, bamaze gukusanya amafaranga atari make kuko amaze kugera mu 2,000$ bikaba bivuze ko ayo mafaranga azahita ahabwa umuryango wa Benenjamin Rennie, yose nta na make avuyeho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.