× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwanda Gospel Stars Live: Ihurizo ritoroshye i Rusizi mu gutoranya abanyempano 7 aho kuba 3 - PHOTOS

Category: Artists  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rwanda Gospel Stars Live: Ihurizo ritoroshye i Rusizi mu gutoranya abanyempano 7 aho kuba 3 - PHOTOS

Abagize Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu bahuye n’akazi katoroshye mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatangiriye i Rusizi.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya kabiri hatoranyijwe abanyempano 7 aho kuba 3 nk’uko byari byitezwe dore ko amabwiriza y’irushanwa yateganyaga ko buri Karere muri dutandatu tuzakorerwamo ijonjora ry’ibanze hazatoranywa abanyempano batatu bahize abandi.

Siko byagenze ku munsi wa mbere w’irushanwa dore ko Akanama Nkemurampaka kagizwe na Nelson Mucyo, Karangwa Mike na Kavutse Ruth Iracyadukunda ukorera RBA RC Rusizi, kahuye n’akazi gakomeye cyane, birangira hatoranyijwe abanyempano 7 bazakomeza mu cyiciro gikurikiye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abajijwe impamvu aka kanama katoranyije abanyempano barindwi, Mike Karangwa yasubije ko nyuma yo kubona ko abanyempano bitabiriye iri rushanwa bagaragaje ubushobozi n’ihangana ryo ku rwego rwo hejuru, byatumye basaba Ubuyobozi bw’iri rushanwa ko hatoranwa abanyempano 12 aho kuba 10 ku ikubitiro.

Ni nako byagenze ku cyiciro cya nyuma aho byagoranye gutoranya abaririmbyi 3 muri 12, bituma hatoranywa batandatu baje kwiyongeraho undi muririmbyi bituma bashyika barindwi. Bose bahuriye ku kuba ari abahanga cyane mu kuririmba nk’uko babigaragaje.

Nk’uko Paradise yabikurikranye mbonankubone na cyane ko umunyamakuru wacu yari ari i Rusizi ku butumire twahawe n’abateguye iri rushanwa, Akanama Nkemurampaka kakoresheje umucyo ijana ku ijana. Abanyempano batoranyijwe ku bufatanye n’itangazamakuru aho buri munyamakuru yakoze List akurikije abo yabonaga bitwara neza.

Abanyempano 7 bahagarariye Intara y’Uburengerazuba baturutse mu karere ka Nyamasheke na Rusizi bazakomeza mu cyiciro gikurikira ni: Ntaganda Chancelier umuhungu wa Rev Pastor Muyoboke uyobora itorero ryitwa Goshen; Ishimwe Rehema, Uwamahoro Jeannette, Mungwariho Jean Nepomuscene, Uwimbabazi Clementine, Mugisha Kiza na Hirwa Eric.

Mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live muri uyu mwaka wa 2024 abanyempano bazatoranyirizwa mu turere dutandatu ari two: Rusizi, Musanze, Rubavu, Rwamagana, Huye n’Umujyi wa Kigali. Tubibutse ko iri rushanwa rizakomeza tariki 16/03/2024 mu karere ka Musanze. Irushanwa ry’umwaka ushize ryegukanywe na Israel Mbonyi.

Abanyempano 7 batoranyijwe bari kumwe na Aimable Nzizera Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live

Mike Karangwa mu kiganiro n’itangazamakuru

Abanyempano 7 batsinze bafashe ifoto y’urwibutso n’abanyamakuru batandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.