× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwanda Gospel Stars Live: Abarimo Mbonyi na Gahongayire bashyikirijwe ibihembo mu muhango witabiriwe n’Ibyamamare

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rwanda Gospel Stars Live: Abarimo Mbonyi na Gahongayire bashyikirijwe ibihembo mu muhango witabiriwe n'Ibyamamare

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatanze ibihembo ku bahanzi bitwaye neza ku nshuro ya mbere riba, ni ukuvuga mu mwaka wa 2022. Ni umuhango wabereye kuri Hotel Villa Portofino.

Uyu muhango watangiye saa 7h 40. Korali The Voice of Angel iyobowe na Butare Egide niyo yatangije. Saa 8h30 umusangiza w’amagambo yahamagaye Aristide umuhuzabikorwa wa Rwanda Gospel Stars Live watangiye ashimira abashumba b’amatorero bitabiriye.

Ati "Ni iby’agaciro kuba muri hano Ndashimira abafatanyabikorwa ari bo bahanzi, badahari na Rwanda Gospel Stars Live ntiyabaho".

Yahise ashimira n’abaterankunga ari bo Fanny Wibabara wo muri MTN, Mr Emmanuel Ndayizigiye Umuyobozi wa Yaela Group, ati "Ni umugisha kubagira".

Yashimiye n’itangazamakuru ati "Ibi byose dukora abanyamakuru badahari ntabwo byashoboka niwo muyoboro dukoresha kugira ngo bibagereho".

Yahise asobanura Rwanda Gospel Stars Live avuga ko ari umushinga wavutse mu gitekerezo cyazanywe na Bwana Aimable mu 2021, byari ibihe bitoroshye by’umwihariko abakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aimable yiyemeje gushyiraho itafari kugira ngo umurimo wo kuramya no guhimbaza waguke ndetse ugere kure kurushaho utere imbere.

Mu byo bakoze harimo guhuza abaramyi, gutegura igitaramo (Bwa 1 hari muri Covid-19). Mu mwaka wa 2022 mu kwa 2 habaye igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia.

Yavuze ko mu ntangiro hari ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza bikaba byaratanze amasomo. Yavuze ko uyu munsi bateranyijwe no gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza bityo bakaba bagomba guhemba.

Yashimiye abahanzi ku bwo kwihangana kuko ibihembo byabo byatinze. Yagize ati "Twagarutse kandi noneho nta gusubira inyuma twaje ngo dusangire mutugire inama kandi Rwanga Gospel Stars Live ni iyacu. Dukeneye imbaraga nyinshi, dukeneye amaboko ya buri wese".

Yavuzeko intego bafite ari ugufasha abaramyi gukomeza kwaguka.

Ni umuhango witabiriwe n’amazina aremereye kandi afite ubusobanuro muri Gospel nka Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, Bishop Dr Fidele Masengo umuyobozi w’itorero Foursquare Gospel Church;

Pastor Philippe Nsabimana umubyeyi wa Nyakwigendera Gisele Precious na Madamu we, Rurinda Emmanuel Perezida wa Korali Impanda ADEPR Sgeem, Nagiriwubuntu Dione Perezida wa Korali Amahoro ADEPR Remera akaba n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali wari wazanye na Madamu we, Pastor Jackson;

Pastor Flori Nzabakira wo muri Zion Temple Gisozi, Pastor Olivier Ndizeye wa Zion Temple Ntarama, Prophet Ernest, Ev Kalisa Fred wa ADEPR Rukiri, Madamu Asia Uwanyana akaba Umudamu wa Nyakwigendera Pastor Theogene, Innocent umutware wa Nyakwigendera Gisele Precious, n’abandi benshi.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abaramyi bakomeye ndetse n’amatsinda y’abaramyi. James umugabo wa Daniella ni umwe mu bitabiriye uyu muhango, gusa yatashye utarangiye, Bosco Nshuti wari wibarutse imfura yahamaze igihe gitoya.

Abandi ni Israel Mbonyi, Dr Alga (Aline Gahongayire), Gaby Kamanzi, Producer Fleury, Bishop Gafaranga na Annette Murava, Umuraperi MD, Umuyobozi wa Ambassadors choir, Umuyobozi w’Itsinda rya Alarm Ministries, Umuyobozi wa True Promises, Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, ndetse n’abandi.

Ku ruhande rw’abateguye iri rushanwa Aimable Nzizera wagize iyerekwa ryo gushyiraho iri rushanwa ndetse na Alistide Gahonzire umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live nabo bari bitabiriye iri rushanwa.

Ni irushanwa rimaze gufata irangi nk’uko umwe mu bahanzi batashatse ko amazina yabo atangazwa yabitangarije Paradise. Yagize ati: "Urebye uyu mwaka abategura iri rushanwa bagerageje gushyira ibintu ku murongo n’ubwo ibihembo byatinze gutangwa".

Yavuze ko mu ntangiro habayeho guhuzagurika kugeza ubwo bamwe mu bari bahawe inshingano zo gutegura iri rushanwa barimo Tonzi bikuye mu bandi gusa baza kugaruka. Yanakomoje ku bwambuzi bwigeze kurivugwamo aho Hotel yacumbikiraga Rose Muhando itishyuwe ariko ashimangira ko uyu mwaka ibintu biri ku murongo.

Ni umuhango waranzwe no gusangira ndetse no kwishima ukaba wasojwe ahagana saa tanu n’igice. Mu nkuru ikurikira turabagezaho ibyerekeranye n’itangwa ry’ibihembo ndetse n’ijambo rikomeye rya Bishop Dr Masengo Fidele.

Bishop Dr Masengo Fidele ubwo yashyikirizaga Aline Gahongayire igihembo cye

Israel Mbonyi niwe wabaye uwa mbere ahembwa Miliyoni 7 Frw

Annette Murava ni bwo bwa mbere agaragaye mu gikorwa cya Gospel ari kumwe n’umugabo we nyuma y’ubukwe

MD yashimwe ku bwo kwitabira Rwanda Gospel Stars Live

Aimable Nzizera ni we nyiri umushinga wa Rwanda Gospel Stars Live

Gisele Precious umaze umwaka yitabye Imana yunamiwe

Pastor Theogene Niyonshuti umaze ukwezi yitabye Imana yunamiwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.