Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuhanzi Nshimiyimana Rugamba Patience uzwi nka Patience, yatangaje byinshi ku ndirimbo ye nshya yise "Ni Uwanjye".
Ni yo ndirimbo ya mbere uyu musore ashyize hanze. Yavuze ko yayanditse ashingiye ku buhamya bwe bwite, bikiyongeraho Ijambo ry’Imana riboneka mu Abaroma 8:35. Iri jambo rigaragaza ko nta kintu na kimwe cyabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana twaronse muri Kristo Yesu.
Ubutumwa buri mu ndirimbo “Ni Uwanjye”
Patience yasobanuye ko iyi ndirimbo ari iyo kuramya Imana, igizwe n’ibitero bibiri n’umusozo. Mu gitero cya mbere, umuhanzi yagaragaje ko Imana ari nziza, kandi ko ibyo idukorera ibikorana urukundo n’imbabazi zayo, ititaye ku kuba turi abakiranirwa.
Nyiri ubwite yagize ati: “Imana ntitugirira neza kuko turi beza, ahubwo ibikorera urukundo n’ubuntu bwayo.”
Mu nyikirizo, umuhanzi agaragaza ishimwe rifite imizi mu kumenya ko Imana ari iyacu, ko ari umuremyi w’ijuru n’isi utagereranywa mu byo akora.
Mu gitero cya kabiri, Patience yagarutse ku gaciro Kristo Yesu afite mu buzima bw’abemera, aho agaragaza ko nta butunzi, umugisha, cyangwa icyubahiro cyaruta kubana na Kristo.
Umusozo w’indirimbo ugaruka ku kuba nta kintu cyabasha guhindura uburyo Imana idukunda. Iyi nyikirizo inasubirwamo mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo ubutumwa bugere kure.
Impamvu y’iyi ndirimbo
Patience avuga ko intego ye ari ukongera kwibutsa abantu ko Imana ari urukundo kandi ko ibyo idukorera ibikorera mu rukundo rwayo.
Yagize ati: “Dukwiriye gushimira Imana muri byose, kandi tugashishikariza abakijijwe gukomeza kuba umwe na Kristo, bakamuhamiriza mu byo bakora mu buzima bwa buri munsi.”
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo Ni Uwanjye, abakunzi b’umuziki we bakwiriye kwitega ibindi bihangano byiza biri mu majwi n’amashusho meza, bizagaragaza neza ukuntu Imana ari nziza.
Amavu n’amavuko ya Patience
Patience, witwa amazina yose Nshimiyimana Rugamba Patience, ni umusore wavukiye mu muryango w’abana umunani, ari we mfura.
Avuka mu muryango ugizwe n’abakobwa batanu n’abahungu batatu. Atuye i Kabeza mu Murenge wa Kanombe, akaba ari Umukristo wo mu Itorero rya Evangelical Restoration, Paruwase ya Masoro.
Yasoje ikiganiro yagiranye na Paradise agenera ubutumwa buri wese uzasoma iyi nkuru, agira ati: “Shalom muvandimwe, nejejwe no kugusangiza ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo yange ya mbere yitwa Ni Uwanjye. Mfasha kuyisangiza abandi, uyisangize inshuti, udusangize ibitekerezo, kandi ukore subscribe kuri channel yange.”
Ntabe ari wowe umurenza amaso! Ubutumwa burimo bukugere ku mutima
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ya mbere yiyemeje gufatiraho agakomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza akoresheje Italanto yahawe