Abaramyi bafite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya Imana, James na Daniella, bari kubarizwa i Burayi mu rugendo rw’ivugabutumwa.
Twatangiye tuvuga ko James na Daniella bagiye kwatsa umuriro i Burayi. Ni byo rwose. Umuriro tuvuga ni uw’ububyutse, bikaba byitezwe ko benshi bazahembuka mu buryo bukomeye binyuze mu bihangano by’aba baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere.
James na Daniella bamamaye mu ndirimbo "Mpa amavuta", bageze i Burayi bahasanga Israel Mbonyi (ariko we yamaze kugaruka mu Rwanda) nawe wahakoreye ibitaramo bizenguruka uwo mugabane. Iri tsinda rigizwe n’umugabo n’umugore, ryataramiye mu bihugu binyuranye by’i Burayi birimo Suwede, u Budage na Finland.
Tariki 30/06/2023 na tariki 01 Nyakanga 2023, aba baramyi barataramiye muri Finland mu gitaramo batumiwemo na Pastor Senga Emmanuel. Igitaramo kindi bagikoze tariki 8 Nyakanga 2023, muri Suwede, kikaba kitwa The Gathering in Stockholm Sweden. Mu Budage bahataramiye kuwa 15 Nyakanga 2023 mu cyiswe The Gathering Germany Hannover.
Bakiranywe urugwiro rwinshi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "BARIHE" YA JAMES NA DANIELLA