× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Richard ufata Israel Mbonyi nk’ikitegererezo cye mu muziki atanze ’Kado’ y’indirimbo yise "Ni muri Yesu"

Category: Artists  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Richard ufata Israel Mbonyi nk'ikitegererezo cye mu muziki atanze 'Kado' y'indirimbo yise "Ni muri Yesu"

Intangiro z’umwaka wa 2023 zikomeje kubera Amata n’Ubuki abakunzi ba Gospel bitewe n’indirimbo nziza ndetse n’ibitaramo.

Nyuma y’umuhanzi Danny Mutabazi wasohoye indirimbo "Ingabo" yaririmbanye n’umugore we ikizihira abakunzi ba Gospel bitewe n’imyandikire yayo ndetse n’uburyo iririmbitse, umuhanzi Nsengiyumva Richard yunze mu rye asohora indirimbo nshya yitwa "Ni muri Yesu".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Richard yatangaje ko iyi ari kado yageneye abakunzi b’umuziki ariko by’umwihariko abantu kugeza ubu bifuza kwakira agakiza bakizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.

Muri iyi ndirimbo, akaba yashakaga kugaragaza ko nta mahoro y’umunyabyaha. Aha akaba yabihuje n’ijambo ry’Imana rivuga riti "Yobu 15:20: Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose, akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo."

Iyi ndirimbo igamije kwigisha abantu ineza y’umwami Yesu Kristo, urukundo rutagira akagero Imana yakunze abantu kugeza ubwo yiyunze n’abatuye mu isi nzima binyuze mu gitambo cy’amaraso ya Yesu Kristo (Yohana 3:16).

Uyu muhanzi atanze uyu musanzu agamije kugira ngo abanyabyaha bave mu ngeso mbi, bayoboke urumuri ari rwo Yesu Kristo, Isoko y’amahoro, Urukundo n’Umunezero.

Nsengiyumva Richard ufata Israel Mbonyi nk’ikitegererezo cye muri Gospel akanakunda imiririmbire ya Aline gahongayire na Serge Iyamuremye, arateganya gutangira ibitaramo biremereye mu minsi iri imbere ndetse no gukora izindi ndirimbo nyinshi zifite amashusho.

Uyu muramyi asengera mu itorero rya Betesaida Holly church i Batsinda. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2007, gusa guhera mu mwaka wa 2016 ni bwo impano ye yabaye nka zahabu yari itwikirijwe amazi ariko igatwikururwa.

Ibi byahise bituma abatari bakeya bamukunda batangira kumutumira mu nsengero n’ahandi hatandukanye. Kuri ubu amaze kwandika indirimbo nyinshi ariko akaba amaze gushyira hanze ebyiri zirimo "Ni muri Yesu" yasohokanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Producer Tusaint mu buryo bw’amashusho naho amajwi yayo akorwa na Producer Boris.

Richard yahaye impano abakunzi b’umuziki

Ni umuramyi w’impano itangaje

Israel Mbonyi ni we Richard afatiraho icyitegererezo mu muziki

Richard yakoze iyi ndirimbo agamije kugira ngo abanyabyaha bave mu ngeso mbi

Ni umuhanzi wo kwitega uyu mwaka n’indi ikurikira

Afite impano imeze nka zahabu yari yarapfukiranywe

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI MURI YESU" YA RICHARD

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.