"Iyo numvise umuntu warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda avuga nabi igihugu ndatangara!" Ayo ni amagambo ya Richard Nick Ngendahayo ubwo yakomozaga ku rugendo rwe mu rugamba yarwanye nk’umusirikare wa RPA.
Richard Nick Ngendahayo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kamichi, abinyujije kuri Podcast ye yise ‘Chill with Kamichi’. Nubwo yari umwe mu basirikare barwanye Urugamba rwo kubohora igihugu, bakanarutsinda, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko hari umunsi atazibagirwa.
Ni umunsi itsinda ry’ingabo yarimo ryateye umwanzi i Byumba, birangira bamwirukanye mu birindiro ariko agaruka kubatera.
Ati: “Hari ahantu twitaga i Byumba, tujya gutera umwanzi ari ku musozi twe turi hasi tutazi aho aherereye neza, twari nk’abantu begereranya. Twagiye tuvuga ngo niduhura na we turarwana. Nitutamubona turaba twiyongereyeho ubutaka aho twafashe.”
Nyuma yo gutera umwanzi bamutunguye bakamwirukana mu birindiro, Ngendahayo yemeza ko Imana ari yo yonyine yamurinze ubwo ingabo bari birukanye zari zimaze kwisuganya zongeye kubatera.
Ati “Twaguye mu mwanzi ariruka arahunga, iryo joro muri twe nta numwe wagize icyo aba. Baragiye baritegura natwe dusigara twafashe ahantu bari bari twumva ko twamunesheje.
Baje kugaruka ari ibihumbi nka 20 buzura wa musozi, ndabyibuka byari nka saa saba z’amanywa […] baraje baratuzenguruka hamwe nta hantu na hamwe ho guhungira hari hahari.”
Richard Nick Ngendahayo avuga ko atazibagirwa urwo urugamba barwanye ari abantu batagera kuri 45 nyamara abandi ari ibihumbi birenga 20. Mu basirikare bari kumwe hasigaye batandatu bonyine.
Ati “Iyo mbonye abantu barwanye ruriya rugamba bavuga nabi u Rwanda, mpita mvuga ko uwo atigeze arwana, ubonye ibintu twaciyemo byari ibintu bitoroshye […] mu basirikare twari kumwe icyo gihe barabishe dusigara turi batandatu gusa […] ntabwo twifuzaga gusubira inyuma twaravugaga ngo tuzagenda abasigaye bazatange inkuru.”
Richard Nick Ngendahayo avuga ko iyo yibutse ibyo bihe ashesha urumeza kuko byari ibintu bitoroshye.
Ku rundi ruhande Richard Nick Ngendahayo yahishuye ko hari zimwe mu ndirimbo yandikiye mu gisirikare, muri izi hakaba harimo n’iyo yise ‘Si umuhemu’ yabonye ubwo yari arangije imyitozo i Nakivale muri Uganda.
Icyakora muri iki kiganiro ntabwo Richard Nick Ngendahayo yigeze agaruka ku gihe yinjiriye mu gisirikare cya RPA n’igihe yakiviriyemo ndetse n’ipeti yakivuyemo afite, ibi n’andi makuru y’amatsiko abantu bamwibazaho tukazabigarukaho mu nkuru yacu itaha.
Ibi ariko kandi Richard Nick Ngendahayo abikomojeho mu gihe ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Richard Nick Ngendahayo agiye gukora igitaramo gikomeye