Ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, umuhanzi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo, yafashije umunyarwenya Kadudu (Kaduhire Kadudu) amuha amafaranga agera ku bihumbi 500 FRW.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, indege yari itwaye icyamamare mu muziki wa Gospel, Richard Nick Ngendahayo, yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakirwa n’imbaga y’abakunzi be, abahanzi n’abanyamakuru, bari bategerezanyije amatsiko igitaramo cye gikomeye “Ni We Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ariko mbere y’uko n’igitaramo kiba, mu rwego rwo kurushaho kucyamamaza, yitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy kiba buri wa Kane, aho kuri uyu wa 13 Ugushyingo yatanze ibihumbi 500 FRW, abiha umunyarwenyakazi Kadudu (Kaduhire Kadudu) wari umaze kwibasirwa n’umufana, akava imbere arira.
Umunyarwenya Kaduhire Kadudu yagize akababaro ubwo yatukwaga n’umufana mu gitaramo, bikamuviramo kuva ku rubyiniro arira. Icyo gikorwa cyababaje benshi, ariko cyaje kuba ishingiro ry’icyemezo cy’ubugiraneza kitazibagirana.
Ngendahayo, wari uhari, yahise yegera Kadudu aramuhumuriza, amubwira ko na we asa n’Imana. Mu gihe bari bari kuganira, yamubajije icyamufasha gutangira ubuzima bushya, maze Kadudu amusubiza ko yifuza gukora ubucuruzi bw’ibiribwa ariko akabura ubushobozi bwo gutangira.
Ngendahayo yahise agaragaza umutima w’ubugiraneza umenyerewe kuri we: yamuhaye ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw) agamije kumufasha gutangira uwo mushinga we. Abari bahibereye n’abakurikiye inkuru ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iki gikorwa gifite agaciro gakomeye mu guhumuriza no kuzamura urubyiruko rukora cyane.
Abenshi bagize bati: “Abantu baracyagira umutima… Imana ishima umuhati n’akazi gakorwa nta gucika intege.”“Imana iguhe umugisha Nick, ibi byampuje n’ubuhamya bwa Kadudu.”
Kadudu ubwe, yashimye Imana ndetse n’impano yahawe na Ngendahayo, mu magambo ye arimo icyizere:
“Imana iba ihari, ihora igutegeye ugutwi, ijisho ryayo ntirijya rikuvaho. Iyo Satani aguteye, Imana iba yiteguye kukwakira. Urukundo rwayo ntirugereranywa. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira… Uhoraho ahe umugisha Richard Nick Ngendahayo nk’uko na we ukuboko kwe n’umuryango we byampaye umugisha mu buzima bwanjye.”
Si amafaranga gusa Kadudu yahawe, ahubwo yahawe n’amatike ya VVIP yo kwitabira igitaramo “Ni We Healing Concert” kizaba tariki ya 29 Ugushyingo 2025, abishyira no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iyo tariki ibaye umunsi w’amateka kuri we.
Mu kiganiro cyabaye ku mugoroba muri Gen Z Comedy, cyitwa “Meet Me Tonight”, Ngendahayo yongeye gutangaza byinshi ku rugendo rwe mu muziki wa Gospel, anasaba urubyiruko gukunda umurimo, kubaha abayobozi n’abakuru, no guharanira kwiyubaka. Yanashimangiye ko gushyigikira Kadudu ari kimwe mu bikorwa byerekana ko umuhanzi adakwiye kuba intyoza mu bihangano gusa, ahubwo ko anaba intwarane mu bikorwa.
Muri iki gihe, imyiteguro y’igitaramo “Ni We Healing Concert” irarimbanyije. Amatike ari kugurishwa ku biciro bitandukanye: guhera ku 5,000 Frw kugera ku 30,000 Frw bitewe n’imyanya. Abakunzi be bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye kuzitabira ari benshi, kuko hari icyizere ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bihe bikomeye bya Gospel muri uyu mwaka.
Ku bantu benshi, icyo yakoreye Kadudu cyagaragaje ko umuhanzi ashobora kuba isoko y’uibyishimo no gusohora kw’inzozi z’abamukikije, kandi ko urukundo rugaragarizwa mu bikorwa ari rwo rukomeye kurusha amagambo.
Kadudu mui Gen Z Comedy mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2025
Nick Ngendahayo ari kumwe na Merci washinze Gen Z Comedy, mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2025
Ngendahayo yatanze ibihumbi 500 FRW ayaha Kadudu, mu rwego rwo kumuhumuriza no kumufasha gutangiza umushinga we