× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Isaie Ndayizeye wa ADEPR na Aime Uwimana batumiwe muri Africa Ignite 2025

Category: Pastors  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rev Isaie Ndayizeye wa ADEPR na Aime Uwimana batumiwe muri Africa Ignite 2025

Rev Past Isaie umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR na Aime Uwimana umwe mu baramyi b’ibihe byose mu Rwanda ni bamwe mu batumiwe mu giterane ngarukamwaka "Africa Ignite Connection 2025".

Africa Ignite Connection ni kimwe mu biterane ngarukamwaka biba bitegerejwe n’abatari bake kikaba gitegurwa n’itorero rya City Light Foursquare Church riyoborwa na Bishop Prof.Dr. Fidele Masengo.

Igiterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti: "Impact live Christ" - Umumaro wo kwibera muri Yesu Kristo, hakaba hazifashishwa ijambo ry’Imana ryo muri Matayo 5:16.

Igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko dore ko kizizihirizwamo isabukuru y’Imyaka 20 itorero City Light Foursquare church rimaze rishinzwe dore ko ryatangiye mu mwaka wa 2005.

Muri uyu mwaka wa 2025 hatumiwe abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye bakaba biganjemo abashumba b’amatorero atandukanye.

Bishop Prof. Masengo Fidele nice uzakira Host iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.