Rev Past Isaie umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR na Aime Uwimana umwe mu baramyi b’ibihe byose mu Rwanda ni bamwe mu batumiwe mu giterane ngarukamwaka "Africa Ignite Connection 2025".
Africa Ignite Connection ni kimwe mu biterane ngarukamwaka biba bitegerejwe n’abatari bake kikaba gitegurwa n’itorero rya City Light Foursquare Church riyoborwa na Bishop Prof.Dr. Fidele Masengo.
Igiterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti: "Impact live Christ" - Umumaro wo kwibera muri Yesu Kristo, hakaba hazifashishwa ijambo ry’Imana ryo muri Matayo 5:16.
Igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko dore ko kizizihirizwamo isabukuru y’Imyaka 20 itorero City Light Foursquare church rimaze rishinzwe dore ko ryatangiye mu mwaka wa 2005.
Muri uyu mwaka wa 2025 hatumiwe abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye bakaba biganjemo abashumba b’amatorero atandukanye.
Bishop Prof. Masengo Fidele nice uzakira Host iki giterane