× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RGSL Kayonza: Abanyempano 6 babonye itike, bamwe barikebagura biranga, undi asukirwa amazi ntibyakunda

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

RGSL Kayonza: Abanyempano 6 babonye itike, bamwe barikebagura biranga, undi asukirwa amazi ntibyakunda

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryakomereje mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024 ahabereye udushya dutandukanye muri busange muri iyi nkuru.

Abaririmbyi batandukanye banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na
Nelson Mucyo umukuru w’aka kanama watangije iri rushanwa asaba abagombaga kurushanwa kwivanamo ubwoba.

Muri aka akanama kandi hakaba harimo Jovia Nakato ufite na studio ya recording mu karere ka Kayonza akaba n’umuramyi ndetse na Akimana Clovis ukorera RBA agakorera na-KC2 by’umwihariko mu gisata cya Gospel.

N’ubwo iri rushanwa ryatangiye ritinzeho, ntibyabujije bamwe guhagararira neza intara y’Iburasirazuba izwiho kugira inka nyinshi mu gihe abandi bagoragojwe ariko biranga.

Pascal Nshimiyimana niwe wabimburiye abandi banyempano. Uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona bitewe n’uburwayi bw’amaso, ntibyamukundiye gukomeza kubera igihunga yari afite. Yaje guhabwa amahirwe ya kabiri nayo ayatera inyoni.

Hakurikiyeho Rungano Liliane umubyeyi ufite abana batatu. Uyu mubyeyi wavuze ko aramutse atsinze yazamura Gospel mu ntara y’iburasirazuba dore ko yasigaye inyuma, yanyuze abagize aka kanama abwirwa ko icyizere yigiriye nabo bakimufitiye.

Hakurikiyeho uzabakiriho Theoneste umupapa ufite abana bane akaba n’umuramyi. N’ubwo yavuze ko aririmba mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, ijwi ryanze kuva mu gituza. Nelson Mucyo yamusabiye ko ahabwa amazi yo kunywa nabwo biranga.

Naomie Ingabire wazindutse kurusha abandi yavuze ko afite inzozi zo kuzamura impano za bagenzi be no kwiteza imbere mu muziki. Uyu mukobwa ubarizwa mu itorero ry’Inkuru Nziza akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ntibyamusabye kwikebagura ngo yemeze abagize akanama nkemurampaka, akaba yabaryoheye atambuka yemye nka gereveriya.

Isingizwe Florence wasoje amashuli 3 yisumbuye agakomereza inzozi mu budozi, yavuze ko afite inzozi zo gukora umuziki ku rwego rwo hejuru. Uyu mukobwa wagoragojwe bikomeye bitewe n’uko afite ijwi ryiza ariko akaba yaririmbanaga igihunga, byakomeje kwanga.

Sandrine Uwitonze w’imyaka 16 usengera mu itorero rya Methodiste Libre nawe ntibyamworoheye kwikura imbere ya Nelson Mucyo bitewe no kuririmba ava mu manota nyamara akaba ari mu baririmbyi bafite ijwi ryiza. Yahawe amahirwe yo kongera kwitekerezaho akaza kugaruka.

Aimable Manzi usanzwe uzwiho imivugo n’amazina y’inka yashyize mu bicu abagize akanama nkemurampaka yifashishije injyana ya Hip Pop yaririmbaga adategwa. Ibi byatumye Jovia Nakato umwe mu bagize akanama nkemurampaka amwemerera kumukorera indirimbo.

Umukundwa Christine wiga mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza akaba asengera mu itorero rya New Life Church yaragerageje ariko aririmba ijwi ryo mu ishuli ry’icyumweru biranga.

Imanirafasha Ange ufite inzozi zo kuzizamura ubwe yifashishije indirimbo za Nelson Mucyo uhagarariye akanama nkemurampaka. Byaje no kumubera byiza nka wa muririmbyi bitewe no gukoresha umwuka neza n’ubwo ijwi rye riri hasi. Yahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Hakurikiyeho itsinda rigizwe na Uwamahoro Yvonne na Uzayisenga Valentine bagize itsinda rya Jesus Server. Aba bavukanyi bashakaga gushinga ikirenge mu cya Vestine na Dorcas byaje kwanga kugeza ubwo Nelson Mucyo abagiriye inama yo gusenya iri tsinda nk’uko byagendekeye itsinda rya Praise and worship i Musanze kubera kudahuza buri wese akaririmba ku giti cye. Baje kubyemera.

Cyimana Patrick wasabye abagize akanama nkemurampaka kubateramo akantu mbere yo kwivuga yaje yifitiye icyizere cyo ku rwego rwo hejuru. Yasabwe kugabanya amarangamutima mu miririmbire.

Uyu musore wari ufite ijwi ryiza kurenza abandi bose batambutse imbere y’aka kanama yaje kwemererwa gukomeza bigoranye bitewe no kutumva amabwiriza y’irushanwa dore ko ibyo yabwirwaga atari byo yakoraga.

Tuyishimire Jean Claude wakomewe amashyi menshi yashimishije abagize akanama nkemurampaka bitewe no gusoza indirimbo neza no gukoresha neza umwuka.

Uyu musore afite ijwi ryiza n’abafana benshi dore ko ari umukozi wa Hotel yabereyemo irushanwa ndetse yagaragiwe n’abakozi bakorana. Yahawe amahirwe yo gukomeza.

Rusingizandekwe Jean Damascene umusaza waje yitwaje guitar ye yavuze ko afite indirimbo nyinshi yitegura gusohora mu gihe yaba atsinze irushanwa. Yemeje abitabiriye iri rushanwa ahanini bitewe n’ijwi ryiza no kujyanisha imiririmbire n’imicurangire.

Hakurikiyeho Mukama Geoffrey wiyemereye ko afite ubwoba. Byaje no kugaragarira mu miririmbire akubitwa Yes 2 na No 1.

Abagize rya tsinda ryasenyutse buri wese aririmba ku giti cye bongeye kugaruka. Gusa aba bombi ntibabashije kuza muri 7 ba mbere.

Nyuma y’umwiherero w’abagize aka kanama, habonetse barindwi bagomba kuvamo batandatu bazambuka Muhazi bakaza guhatana n’abandi i Kigali.

Abo ni: Manzi Aimable, Imanirafasha Whitney Ange Chloe, Tuyishime Jean Claude, Rusingizandekwe Jean Damascene, Ingabire Naomi, Nshimiyimana Patrick na Rugano Liliane.

Aba bose ukuyemo Nshimiyimana Patrick waranzwe n’imyitwarire mibi imbere y’abagize aka kanama, ni bo bahagarariye intara y’Iburasirazuba mu cyiciro gikurikira cya Rwanda Gospel Stars Live.

Aganira n’itangazamakuru, Urungano Liliane wapfukamye agaha Imana icyubahiro yavuze ko yabitewe n’amaranganutima. Yagize ati: "Impamvu nagaragaye mfukamye ndimo kurira byatewe n’uko mbere yo kuva mu rugo abana bambwiye ko nimbona No eshatu bazanseka".

Rusingizandekwe Jean Damascene we yatangaje ko agiye gukaza imyitozo akazatsinda abanya-Kigali yifashishije gitali ye.

Aimable Manzi umuraperi w’umuhanga yavuze ko afite icyizere cyo kuzatwara iri rushanwa. Uyu mupapa akaba yavuze ko ashaka gukura icyasha ku njyana ya Hip hop mu rusengero dore ko hari ababonera abaririmba iyi njyana mu isura y’abanywarumogi.

Ayinkamiye Jeanviere ni umubyeyi waje aturutse i Kigali aherekeje umwana we witwa Imanirafasha Whitney Ange Chloe. Yavuze ko yahisemo gushyigikira uyu mwana we bitewe n’uko yamubonyemo impano ikomeye yo kuririmba, akaba abasha kubihuza no kwiga. Uyu mubyeyi akaba yagiriye inama ababyeyi ko bagomba gushyigikira abana babo bafite impano.

Aganira n’itangazamakuru, Nelson Mucyo wari ukuriye akanama nkemurampaka yavuze ko muri aka karere batangajwe n’umuraperi w’akataraboneka ariwe Aimable akaba ariwe wenyine ubashije gutambuka mu duce dutanu irushanwa rimaze kuzenguruka.

Abajijwe ku bavuga ko akunda gusenya amatsinda dore ko bwari ubugira kabiri asaba abagize itsinda kuririmba umwe ku giti cye, yavuze ko ahanini bituruka ku kudahuza kw’abarigize. Ibi bikaba bimaze kuba ku itsinda rya Praise and worship ry’i Musanze ndetse bikaba byabaye ku itsinda rya Jesus Server ry’i Kayonza.

Nyuma yo kuzenguruka intara enye z’igihugu, ijonjora rizakomereza mu mujyi wa Kigali ku wa 25 Gicurasi 2024.

Izi ntoranywa zizahurira mu mwiherero uzasiga harobanuwe icumi bajya mu cyiciro cya nyuma kizabera i Kigali. Icumi naryo rizarobanurwamo batatu bazapiganira akayabo ka miliyoni 3Frw zizahabwa uwahize abandi, miliyoni 2Frw kuwa kabiri na miliyoni 1Frw ku wa gatatu.

Ikindi, aba batatu bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri umwe bakazanaririmba mu gitaramo gusoza iri rushanwa giteganyijwe muri Kanama 2024.

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live rikomeje kwibaruka impano z’agatangaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Hhhh aka kantu ko kwikebagura Niko kabi

Cyanditswe na: Mizero Henry Kitoko  »   Kuwa 16/05/2024 01:46