× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RGB yasabye abayobozi b’Amadini n’Amatorero badafite Diplôme kureka inshingano

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

RGB yasabye abayobozi b'Amadini n'Amatorero badafite Diplôme kureka inshingano

RGB ni Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda, rufite mu nshingano amadini n’amatorero yose yo mu gihugu.

Kuri ubu RGB iyobowe na Dr Usta Kayitesi, akaba ari we wibukije abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda badafite impamyabumenyi nibura iy’icyiciro gisoza amashuri atandatu yisumbuye (diplôme A²) kwegura bakareka inshingano.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 ni bwo uyu muyobozi Dr Usta Kayitesi, yabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo muri uru rwego rw’Imiyoborere ayobora, n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC.

Nk’uko yabibibukije, muri Nzeri 2018, ni bwo ubu busabe bwo kuba umuyobozi w’idini cyangwa itorero iryo ari ryo ryose afite nibura diplôme yo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bwahawe abo bureba.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, iyo myaka itanu bari babahaye ngo bige bagire ubumenyi busabwa, bakore umurimo w’Imana mu buryo bwuzuye yari irangiye.

Nk’uko Flash ibitangaza, Dr Usta Kayites yateguje aba bashumba ko ubu abatarubahirije iri sezerano, icyo basabwa ari ukurekura inkoni y’ubushumba cyangwa Leta ubwayo ikaza ikarishyira mu bikorwa, ikabasimbuza abafite ubumenyi busabwa muri uyu murimo.

Mu Gushyingo 2023, RGB yari iherutse kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko raporo y’uburyo amadini n’amatorero ayobowe, igaragaza ko nka ADEPR yonyine ifite abashumba 75% barangije amashuri abanza gusa.

Icyo gihe, Dr Kaitesi yagize ati: "Twasuzumye ubushobozi bw’abashumba b’itorero ADEPR, dusanga bagifite urugendo rurerure mu bijyanye n’ivugurura. Kugeza ubu, abarenga 75% b’abapasiteri ba ADEPR bafite urwego rw’amashuri abanza gusa."

RGB irahamya ko umushumba utararangije byibuze amashuri yisumbuye nta bushobozi aba afite bwo kuba umwe mu bayobozi b’itorero cyangwa idini.

RGB yasabye abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda badafite Diplome kureka inshingano

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.