Nkimara kumenya ko intego y’iki gitaramo cyateguwe na Holy Entrance Ministry, nahise mbwira umutima wanjye nti"Mutima wanjye uramenye ntukabure mu iteraniro ry’abera. Kirazira sinatesha agaciro umurimo Kristo yakoze wo kuducungura ku musaraba ngo nywusimbuze guhungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti".
Bakunzi ba Paradise.rw, kurikira uru rugendo rurerure nanyuzemo, sinasiba rero iki gitaramo kandi nawe ntuzahabure!
Ubwo nahamagarwaga, numvise ijwi rimbwira ngo "Va mu byaha ukizwe! Mu gihe ngishidikanya numva irindi riti "Uri umunyamibabaro, nitekerejeho nsanga ni byo koko!
Rya jwi ryarongeye rirambwira riti "Ni njye utanga amahoro!! Ubwo ndavuga nti "Ndayakeneye Mubyeyi!!
Nahise mbwira Umwami Yesu Kristo nti "Noneho ndakwihaye". Uyu munsi tuvugana ndakomeye muri Yesu, kandi sinzahwema kuvuga ineza yawe Mwami. Ni wowe mwami w’abami, Shimwa nyagushimwa kuko ndi uw’agaciro.
Ejo bundi Holy Entrance nayo byarayirenze iraririmba iti "Ndagushimira!!!". Ese ntacyo wowe washimira Imana?? Iki gitaramo cya Holy Entrance ntuzakiburemo.
Ubu buhamya bwanjye buturanye n’indirimbo za Holy Entrance ziboneka kuri YouTube Channel yayo yitwa Holy Entrance Ministries.
Holy Entrance dukunda turi benshi yashyize hanze "Save the date" y’igitaramo cyabo gitegerejwe na benshi. Ni igitaramo bise Good News Live Concert kigamije kuramya no guhimbaza Imana.
Ubushize Paradise.rw yagiranye ikiganiro n’umuyobozi mushya wa Holy Entrance Ministry bwana Rugenerwa Yvan nyuma yo guhabwa umwitero n’inkoni atugezaho imigabo n’imigambi irimo imitegurire y’iki gitaramo.
Nyuma yo gusohora afiche ya mbere, ubo noneho hasohotse indi igaragaramo abakozi b’Imana bazafatanya muri iki gitaramo bise "Good News Live Concert", ikaba igitaramo kigamije kuramya no guhimbaza Imana.
Bazaba bari kumwe na Gisubizo Ministries iherutse kwandika amateka akomeye i Burundi mu bitaramo bibiri. Batumiye kandi umuhanzi Bosco Nshuti uzwiho kugira ijwi riryoheye amatwi ndetse akaba aherutse guhembura abanyagikondo mu gitaramo cyiswe "Ngumana Amahoro live concert" cyateguwe n’umuhanzikazi Mathoucellah.
Si abo gusa ahubwo Holy Entrance yanatumiye Itsinda rya Healing Worship Ministries risanzwe rizwiho kugira abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba mu buryo bwa live.
Mu kiganiro cya kabiri yagiranye na Paradise.rw, Rugenerwa Yvan Umuyobozi wa Holy Entrance Ministries yagize ati "Intego y’igitaramo cyacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, cyane cyane tubwira abantu umurimo Kristo yakoze, kuko Kristo yaraducunguye ku musaraba;
Twahindutse abana b’Imana bitavuye ku mirimo yacu, ahubwo ni ubuntu n’urukundo Kristo yadukunze. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ikaba iboneka muri Abefeso 2:8". Yakomeje agira ati: "Iki gitaramo twakise Good News cyangwa se inkuru nziza hagamijwe kugira ngo abantu baze bumve inkuru nziza Kristo yakoze ku musaraba".
Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 02/07/2023 Kikabera Nyarutarama Christian Life Assembly.
Iki gitaramo kikazaba nyuma y’igihe kinini iri tsinda ridakora ibitaramo aho umuyobozi w’iri tsinda yasobanuye ko bari bamaze igihe barimo kwiga Bibiliya mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa ibyanditswe byera.
Yakomeje avuga ko byabaye intandaro y’indirimbo zitandukanye zirimo "Ndagushimira" imwe mu ndirimbo zikomeje gufata ikibuga cya Gospel.
Tubibutse ko uyu muryango ufite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, ukaba waraguriye ibikorwa byawo muri Kenya ndetse bakaba barashinze ishami i Kayonza bafunguye ku mugaragaro ku wa 3 Ukwakira 2021. Abazitabira iki gitaramo bazabasha kumva indirimbo ziyunguruye zikubiye kuri Alubumu bise "Ishimwe" ndetse n’izindi.
Hashyizweho uburyo budahenze bwo kwinjira muri iki gitaramo kandi ugashyigikira ubutumwa bwiza aho hateganyijwe ko itike y’amafaranga 5,000; 10,000 Frw ndetse na 20,000 Frw ugasohokana imbaraga ndetse n’amavuta.
Holy Entrance Ministries batumiye abarimo Bosco Nshuti mu gitaramo cyabo