× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Views’ zishobora koreka Itorero! Impungenge z’abarimo Bishop Nzeyimana ku ivugabutumwa ryo kuri murandasi

Category: Ministry  »  June 2023 »  KEFA Jacques

'Views' zishobora koreka Itorero! Impungenge z'abarimo Bishop Nzeyimana ku ivugabutumwa ryo kuri murandasi

Uko isi igenda itera imbere, ikoranabuhanga rigenda ritera imbere uko bwije n’uko bukeye, ibyo bikajya n’ingeri zose nk’aho ivugabutumwa ryo kuri murandasi naryo rimaze gufata intera.

Kugeza ubu hari ama Youtube channels menshi abwiriza ubutumwa bwiza, na websites nyinshi zikora itangazamankuru ry’iyobokamana, gusa iyo uganiriye n’abantu, babikubwiraho byinshi.

Paradise.rw yaganiriye na Pasteri Rugamba Erneste, umuhanga mu bijyanye n’ubujyanama mu bashakanye unafite shene ya Youtube yitwa Masenge official ndetse asanzwe ari umwanditsi wa Paradise.rw.

Pastor Rugamba yahamije ko bitewe n’igihe isi igezemo abanyamadini bakwiye gutinyuka bakamenya gukoresha social media, bakanatinyuka guhugura abakristu babo ko ibica kuri social media byose ko atari ukuri.

Yagize ati; "Ba nyiri kuyobora amadini bakwiye gusobanurira abayoboke babo icyo social media ari cyo nuko ikora,…. Abo bakora ivugabutumwa online bagamije indamu baba barihamagaye.’’

Byiringiro Caleb, umukristu usengera mu itorera rya ADEPR Kimihurura International, asenya cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga mu izina rya Yesu kandi bagamije indamu, akagaruka no ku ruhande rw’abakristo akababwira ko bakwiye gusenga cyane.

Yagize ati; "Natangira ngaya ababikora bagamije inyungu zabo, nibihane kuko iyo Mana bavuga ko bakorera izabahana, ikindi ku babyumva nabasaba gusenga kuko iyo dusenze Mwuka Wera aba nk’akayungirizo kadufasha kuyungurura ibiturutse ku Mana n’ibidaturutse ku Mana,….. bakristu duhitemo neza kuko burya umuntu asa nk’ibyo arya".

Paradise.rw twaje kwegera Bishop Nzeyimana Innocent, umuyobozi w’Itorero Nayote mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’amadini n’amatorero muri Kigali, uhamya ko iri vugabutuwma rya online bitewe n’igihe isi igezemo cy’ikoranabuhanga, ’tugoma kwisanisha naryo kugira ngo tugere ku bantu benshi mu gihe gito ariko tutisanisha nayo mu mikorere mibi yaryo yatuganirije’.

Yagize ati; "Dukeneye izo social media nyinshi ariko zikora ibyiza, zigisha Kristo, zitari izigamije gushaka views gusa, kuko bakoze ibyiza n’ubundi bakabona izo views ntacyo byaba bitwaye’’.

Twamubajije ku bijyanye n’uko umukristu yamenya ahari ijambo ry’Imana rizima, asubiza agira ati "Ubundi Bibiliya iravuga ngo muzabamenyera ku mbuto zabo, uvuga iryo vugabutumwa ararivuga ariko ukanareba ku mbuto Yera niba zijyanye n’iryo vugabutumwa.

Icya kabiri n’uvuga ibinyuranye n’ibyo ijambo ry’imana rivuga, Bibiliya izaguhinyuza, nugira umugisha wo kumenya Bibiliya uzamenya ngo uyu ari mu kuri, uyu ntabwo ari mu kuri".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.