× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yatoreye mu Rwanda, yibereye mu masengesho kwa Apotre Mignonne! Mukobwa wa Yesu aryohewe n’ubuzima i Kigali

Category: Ministry  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yatoreye mu Rwanda, yibereye mu masengesho kwa Apotre Mignonne! Mukobwa wa Yesu aryohewe n'ubuzima i Kigali

Yitwa Morre Nathalie Solange akaba azwi ku izina rya Mukobwa wa Yesu bitewe n’imwe mu ndirimbo ze yamamaye.

Mukobwa wa Yesu ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye mu gihugu cy’u Bubirigi. Kuri ubu ni umwe mu bantu bafite umutima wuzuye amahoro n’ibyishimo nyuma yo gutorera Umukuru w’Igihugu mu gihugu cy’u Rwanda kivukamo Mama we, mu gihe se ari umubirigi.

Uyu muramyi ni umwe mu bakomeje guterwa ishema no kunurirwa n’igihugu cy’u Rwanda. Ni umwe mu bantu bagisura kenshi, akunda kuba yiturije ari ahantu heza harangwa n’amahumbezi cyangwa se yibereye ku gikumba cy’amasengesho dore ko iyo ari mu Rwanda asengera muri Women Foundation Ministries yashinzwe kandi iyoborwa na Apostle Mignonne.

Mukobwa wa Yesu ni umuntu utuje, urangwa no kumwenyura kenshi. Mu nshuro zirenze imwe Paradise yamusuye, yasangaga ari mu masengesho cyangwa se ari ahantu nyaburanga hari amazi n’akayaga gahumura neza.

Ku munsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite, ubanza yararaje amaguru mu ibase y’amazi dore ko saa moya za mu gitondo yari yageze ku kigo cy’amashuli cya IFAK Kimihurura azinduwe no gutora. Gusa yaje kubwirwa ko aba Diaspora bari butorere ku kigo cy’amashuli cya Rugando. Yatebutse ay’intashya ngo adatangwa mu gikorwa cy’akataraboneka cyo kwihitiramo abayobozi babereye u Rwanda.

Mu kiganiro na Paradise, Mukobwa wa Yesu yavuze ko yishimiye kuba yaratoreye mu gihugu cy’u Rwanda. Yagize ati: "Mu by’ukuri ndanezerewe, nishimiye kuba naratanze umusanzu wanjye mu kwitorera abayobozi b’Igihugu cyanjye nkunda".

Abajijwe icyamushimishije cyane ku munsi w’amatora yagize ati: "Shahu we bankunze mu Rugando. Nabasekeje mbabwira ukuntu nishimiye amatora". Yongeyeho ati: "Mbere yo kwinjira bambwiye ngo ngezweho, nahindukiye ndeba abari ku murongo ndavuga ngo Yes! Mbega ukuntu nishimye!" Yunzemo ati: "Batangiye guseka n’imbere mpinjirana ibyishimo nabo mbasiga baseka!!!".

Mu bindi byamushimishije avuga ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’ituze, amatora akaba yarabaye mu mahoro kandi akaba yarashimishijwe n’ibyavuye mu matora aho yishimiye cyane kuba Nyakubahwa Paul Kagame yarongeye kugirirwa icyizere agatsinda amatora ku majwi 99.18%, akaba agiye kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Nyuma y’amatora, umuramyi Nathalie Morre aratuje aratekanye akaba akomeje ibihe byiza byo gusenga no gukangurira abahisi n’abagenzi kuzitabira igiterane cyateguwe n’umuryango Women Foundation Ministries. Iki giterane kizwi ku izina rya All Women Together Conference 2024 giteganyije hagati ya 06-09/08/2024 mu nyubako ya BK ARENA.

Ni igiterane gifite intego iboneka muri Zaburi 68:11. Cyarumiwemo abakozi b’Imana barimo Pastor Jessika Kayanja wo muri Uganda, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, umuramyi Dr Ipyana uzaturuka muri Tanzania ndetse na Rurangiranwa Sinach wo muri Nigeria.

Nathalie Morre Solange ni umwe mu baramyi bafite ijwi ryiza cyane. Mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda yakoze indirimbo yise "Waje uri umugisha". Ni imwe mu ndirimbo zakoze benshi ku mutima barimo abanyamakuru nka Dudu Rehema wa Life Radio, Steven Karasira wa Radio Umucyo, Frank Mario wa Radio O na Dj Shawn wa KC2 nk’uko bagiye babitangariza Paradise.

Mukobwa wa Yesu yishimiye cyane gutorera mu Rwanda

Muri Kigali hagiye kubera igiterane cy’amateka cyitwa All Women Together

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.