Mu matorero atandukanye no mu buzima bwa buri munsi, kimwe mu bibazo bikunze guteza impaka ni uko Bibiliya ibona kunywa inzoga. Hari abemeza ko kunywa inzoga ubwabyo ari icyaha, mu gihe abandi bavuga ko icyaha atari ukuzinywa, ahubwo ko ari ukuzisinda no gutakaza ubushishozi.
Ariko hari ikindi kibazo kidakunze kuvugwa cyane: Niba umwe mu bashakanye atanywa inzoga, undi akazinywa, hanyuma bakajya mu mabanga y’abashakanye bakanasomana, ese umwuka cyangwa uburyohe bw’inzoga buba ku munywa bushobora gutuma utazinywa aba akoze icyaha?
Iki kibazo cyatumye abantu benshi bibaza aho umurongo w’ukuri uherereye. Nonese Bibiliya ivuga iki ku nzoga?. Hari imirongo ya Bibiliya ikunze kwifashishwa n’abemera ko kunywa inzoga atari byo Imana ishaka.
Mu Imigani 20:1 handitswe ngo: "Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge".
Uyu murongo ni wo ukunze guherwaho n’abigisha ko inzoga zifite ubushobozi bwo kuyobya umuntu no kumukura mu nzira nziza.
Hari kandi Abefeso 5:18, hagira hati: "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka."
Abemera ko kunywa inzoga ari icyaha bavuga ko nubwo uyu murongo uvuga cyane ku gusinda, kuba Imana iburira abantu ku nzoga ubwazo ari ikimenyetso cy’uko umukristo akwiriye kuzirinda.
Ku rundi ruhande, hari abandi berekana ko Bibiliya itavuga ahantu hose ko kunywa inzoga nke ubwabyo ari icyaha. Batanga ingero zirimo Yohana 2, aho Yesu yahinduye amazi vino mu bukwe bw’i Kana, ndetse na 1 Timoteyo 5:23, aho Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo gufata vino nke kubera uburwayi bwe.
Aba bavuga ko Bibiliya yamagana ubusinzi n’ingaruka zabwo, aho kwamagana buri gihe kunywa inzoga.
Ese gusomana n’uwanyoye inzoga ni icyaha?
Iyo umuntu yemera ko kunywa inzoga ari icyaha, ashobora kwibaza niba gusomana n’uwo bashakanye wazinyoye na byo byaba icyaha.
Abahanga mu by’iyobokamana bavuga ko nta murongo wa Bibiliya uvuga ko gusomana n’umuntu wanyoye inzoga bihinduka icyaha ku wundi. Bibiliya yibanda cyane ku byo umuntu akora ku bushake bwe, ku migambi y’umutima no ku myitwarire ye.
Mu yandi magambo, niba umuntu atanyoye inzoga, kuba yasomanye n’uwo bashakanye wazinyoye ntibivugwa muri Bibiliya nk’icyaha.
Icyakora, ibi bishobora guterwa n’uko amatorero atandukanye afite amahame atandukanye ajyanye no kwirinda ikintu cyose gifitanye isano n’inzoga.
Inzobere mu buzima bw’abashakanye zibivugaho iki?
Abajyanama b’imiryango bagaragaza ko ikibazo nyamukuru atari impumuro y’inzoga gusa, ahubwo ari uko kunywa inzoga bishobora kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye.
Iyo umwe anywa undi atanywa, bishobora guteza: kutumvikana ku ndangagaciro z’umuryango; kutanyurwa mu mubano, cyane cyane niba utanywa abangamirwa n’impumuro cyangwa imyitwarire y’uwo bashakanye; amakimbirane, iyo kunywa inzoga bibaye akamenyero cyangwa biganisha ku businzi.
Ni yo mpamvu abajyanama bashimangira ko ibiganiro byubaka hagati y’abashakanye ari ingenzi kurusha impaka zo guharanira gutsinda.
Pastor Rugamba Ernest uzwi nk’umujyanama w’ingo yabwiye Paradise ko hari abagore b’abakristo banga kujya kugurira abagabo babo inzoga ku kabari cyangwa ku iduka, bumva ko kubikora byaba binyuranyije n’ukwizera kwabo.
Ariko yibajije impamvu uwo mugabo iyo agarutse mu rugo yazinyoye, uwo mugore amwakira, bakaganira ndetse bakanasomana. Umugore akabikora nta mutima umucira urubanza, nyamara kujya kuzimugurira [inzoga] atabikozwa kuko abifata nk’icyaha.
Yagaragaje ko hari aho bamwe mu bakristo bashobora gukabya mu gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa amahame y’ukwizera. Yibajije niba kwanga gufata icupa ry’inzoga ngo urishyire umugabo ari byo by’ingenzi, kandi uwo mugabo yataha yazinyoye mugakomeza inshingano z’urugo zirimo no gusomana.
Abakristo bakwiye kubigenza bate?
Abigisha benshi ba Bibiliya bahuriza ku ngingo y’uko umukristo akwiriye kubaho ubuzima bwubaha Imana, bukirinda ikintu cyose cyamutandukanya na yo cyangwa kikabangamira abandi.
Niba umwe mu bashakanye yumva kunywa inzoga bimubabaza cyangwa bihabanye n’umutimanama we, ni byiza ko bombi baganira bakubahana kandi bagashaka icyubaka urugo rwabo aho gushimangira uburenganzira bwa buri wese.
Bibiliya kandi ishishikariza abakristo kutagira ibyo bakora bibera abandi igisitaza cyangwa bibatesha kwizera, ahubwo bagaharanira amahoro, urukundo no kubahana.
1 Abakorinto 8:13 haranditse ngo "Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data."
Ku kibazo cyo kumenya niba gusomana n’uwo mwashakanye wanyoye inzoga ari icyaha, nta murongo wa Bibiliya ubivuga mu buryo butaziguye. Ahubwo impaka zishingira ku buryo amatorero n’abakristo basobanukirwa n’inyigisho za Bibiliya ku nzoga.
Icyo benshi bahurizaho ni uko ubusinzi bwamaganwa mu buryo bugaragara, mu gihe ku bijyanye no kunywa inzoga nke hari uburyo butandukanye bwo kubisobanura.
Bityo, icy’ingenzi ni ukubaha umutimanama wawe, kubaha uwo mwashakanye, no guharanira imibereho ihesha Imana icyubahiro n’ubumwe bw’umuryango.