Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo ataramane n’abakunzi be mu gitaramo cyiswe "Nzakingura", Prosper Nkomezi yageneye abakunzi b’umusaraba ubutumwa bukomeye mu ndirimbo "Ntujy’uhinduka" .
Prosper Nkomezi ni izina rikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no gubimbaza Imana ahanini biturutse ku butumwa mvamutima atambutsa mu ndirimbo ze Ndetse no kuba arangwa n’umutima wicisha bugufi Ndetse n’akamero nkak’umwami Dawidi wayoboye i Heburoni imyaka 7 akanayobora umuryango w’abisiraheli imyaka 33 igashyika imyaka 40 doreko nyuma yo gukora ibyo Imana ishaka mu gihe cye yaje gusinzira.
Uko ni ko kuri ubu uyu muramyi nawe ari mu bihe bye byiza aho kuri ubu uyu munsi tuvugana yatanze ubutumwa mu ndirimbo nziza yo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubutumwa bugira buti: "Mwami Yesu uhimbazwe, isi yose ikuramye, ibyaremwe bigushime, amashimwe ni ayawe. Uko wahozeho Mana yanjye, n’uyu munsi niko uri, imigambi yawe kuri twebwe ihora ari myiza."
Nyuma yo gukirigitwa n’ubu butumwa Paradise nk’intumwa ya rubanda yegereye uyu muramyi bagirana ikiganiro ntangamarara hagamijwe kugeza kuri bakunzi bacu imvo n’imvano z’imvamutima za Prosper Nkomezi uzwiho kuyoborwa n’Umwuka Wera mu myandikire.
Uyu nawe ntibyamusabye kunyura i Kibungo nka Dawidi ahubwo yagize ati: "Ntujy’uhinduka ni indirimbo y’amashimwe ku by’Imana ikorera abana bayo yari impano y’abakunzi banjye ya Pasika yo gushima Imana ko yadukijije ubutware bw’umwijima ikaduhindura abana bayo binyuze mu mwunzi mukuru ariwe Yesu Kristo".
Nyuma yo kunyurwa n’ubu busobanuro twahise dukomereza ikiganiro kuri Camp Kigali mu gitaramo cyiswe "Nzakingura Live concert"
Ubwo yabazwaga ku myiteguro y’iki gitaramo cy’amateka giteganyijwe kuwa 12/05/2024 iminsi ibiri nyuma y’isabukuru y’amavuko ya kabarankuru uyu muvugana nyiri uyu mukono, dore ko kavutsi yavutse le 10/05, Proper Nkomezi yagize ati: "Imyiteguro igeze kure turiteguye cyane. Ni igitaramo kizamurikirwamo album ebyiri ingunga imwe arizo: "Nzakingura" na "Nyigisha".
Ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kuzimurikira icyarimwe yavuze ko habaye imbogamizi mu kumurikira abakunzi be album ya kabiri yise "Nzakingura" ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID 19. Gusa yongeyeho ko iki aricyo gihe gikwiriye cyo guha ibihembuzo abakunzi be kuko isaha y’Imana itajya itinda.
Mbere yo kumurekura kugira ngo ajye gukomeza imyiteguro y’iki gitaramo yabajijwe aho yakuye iri zina: "Nzakingura" dore ko hari ushobora kubyitiranya no gukingura ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali.
Aha yasobanuye ibintu mu buryo bwo mu mwuka aho yagize ati: "Nzakingura ni izina nitiriye album yanjye ya 2 nkaba naragendeye ku ijambo ry’Imana. Ni ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 7:7. Ni ijambo rigira riti: "Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa".
Kuri uyu wa 6 ubwo yari yitabiriye ikiganiro cyitwa "Amahumbezi" gitambuka kuri Radio Rwanda, Prosper Nkomezi yatangaje ko ubwo yasohoraga indirimbo ya 1 atifuzaga ko yamenyekana. Yavuze ko yifuzaga ko yakomeza kunyuza ubutumwa mu ndirimbo bugahindurira imitima kuri Kristo ariko akaba atarifuzaga kwitwa umuhanzi.
Aha akaba yarakomeje avuga ko nyuma yo gusohora indirimbo ya 1 yatangajwe no kumva iyi ndirimbo yageze kure kurenza uko yabitekerezaga yisanga yatumiwe mu binyamakuru bitandukanye.
Yanakomeje avuga ko bwa 1 atumirwa kuri radio atifuzaga kwitwa umuhanzi gusa nyuma yo kwisonanukirwa no kumenya umugambi Imana imufitemo yaraje kwirundumurira mu gukorera Imana dore ko ubuzima bw’uyu muramyi wabaye umucuranzi kuva mu buto bwe ri ugukorera umukiza Yesu nk’uko umuririmbyi wa 48 mu ndirimbo z’agakiza yabivuze.
Bizaba Ari byiza mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali. Muri Gahunda upanga, fata le 12/05 nk’itariki idasanzwe mu buzima bwawe uyibike ahantu hizewe kandi uyicungire umutekano.
Ntuzabure gutaramana n’uyu mutaramyi nyamutaramyi uzwiho gutanga ibyishimo bisendereye umutima nk’amazi y’uruzi. Ibi wabibwirwa n’abitabiriye igitaramo cyiswe "Nahawe ijambo live concert"cyabaye kuwa 24/12/2022 Aho uyu muramyi yageze ku ruhimbi akurirwa ingofero asoza kuririmba batabishaka.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Prosper Nkomezi ni amafaranga 5k, 10k, 20k na 50k.
Amatike akaba aboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga aho unyura kuri www.eventixr.com
Gura itike yawe hakiri kare
Prosper Nkomezi agiye gukora igitaramo cy’amateka