Nyuma y’amezi 9 Niyonshuti Theogene apfuye, umusore wiyita umuhanuzi Prophet Byukurabagirane Noheri yatangaje ko yagize iyerekwa ry’uko ari we uzamusimbura, akaba umugabo wa Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera Theogene.
Pastor Theogene wari uzwi ku izina ry’inzahuke yavuye mu mwuka w’abazima ku wa 22 Kamena 2023, kuri uyu wa 22 Werurwe 2024 ubwo Prophet Byukurabagirane Noheri yatangarizaga abanyamakuru iby’iyerekwa yagize hari hashize amezi 9 yuzuye neza.
Kuva Pastor Theogene yapfa azize impanuka muri Uganda, umugore we yabaye mu buzima butoroshye bwo kwita ku muryango mugari ugizwe n’abana we n’umugabo we bakuraga mu buzima bubabaje bakabitaho. Abatari bake bakomeje kuvuga ko akeneye umugabo wo kumuba hafi uretse ko hari n’abumva ko akeneye gufata igihe gihagije.
Ni muri urwo rwego uyu musore wiyita umuhanuzi yahagurutse agambiriye kubuza abagabo bose bifuza Uwanyana Assia umugore wa Pastor Theogene kureka kumwiruka inyuma, kuko inshuro eshatu zose Imana yamubwiye ko ari we bazabana.
Mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Celebs Magazine TV Show yagize ati: “Nari maze iminsi ndi gusenga, iri sengesho rije inshuro eshatu, ntabwo ndi buze mvuguruza iby’ubuhanuzi bwabanje, ahubwo nje mfite ubuhanuzi kuri madamu Pastor Theogene.”
Ubu buhanuzi avuga ko bwaje mu iyerekwa agira ati: “Nagiye kubona mbona madamu Assia ari kurira, ariko mbona Marayika w’Imana ampereje agatambaro mu biganza byange, arambwira ngo genda umuhanagure amarira.”
Uburyo bwo kumuhanagura amarira nta bundi uretse ubwo kumwambika impeta. Yakomeje agira ati: “Ngiye kubona mbona impeta irazengurutse mu kirere, ngiye kumva, mbona azamuye ikintu kitwa ikiganza, mbona impeta yinjiye mu kiganza ke. Ariko mbaza Imana nti ‘ese Mana, ko ndi kubona impeta umugabo ari he?’”
Kumwambika impeta byari bisobanuye ko amubereye umugabo. Yagize ati: “Numva ijwi rimbwira ngo ‘mwambike iyo mpeta’. Mbaza Imana nti ‘Mana, kubera iki uri kumbwira ngo mwambike impeta?’ Numva ijwi riravuze ngo ‘mwambike iyo mpeta, umubwire ko ngiye kumuhoza amarira n’agahinda’.”
Abifatanya no kuvuga indimi ahamya ko ari Umwuka Wera wazimuvugishaga, Prophet Noheri yagize ati: “Nkibishidikanyaho ngira ngo mbimubwire muri iyi minsi, mbona ikiganiro yasohoye ubwe avuga ngo namaze kwiyakira, ndumva nkeneye umukunzi, ndumva nkeneye uwo twazasazana muri uru rugendo, ndumva nkeneye umuntu wazampoza amarira muri uru rugendo, ndavuga nti reka nze mvuge ibi bintu.”
Ibi byo kuba Madamu wa Pastor Theogene yariyakiriye yabivugiye mu biganiro bitandukanye yagiye akorera ku miyoboro ya YouTube itandukanye aho yavuze ati: “Nariyakiriye, yarapfuye byararangiye."
Ikirenze kuri ibi, uyu musore utegereje ko ubuhanuzi yeretswe busohora yagize ati: “Nabonye ndi kumwambika impeta. Ndashaka gutangariza Madamu Assia ibi bintu bibiri. Ndi umusore usenga w’Umukristo ukijijwe sindi umugabo. Narose ndi kumwambika iyi mpeta. Sinzita ku magambo y’abantu… Madamu Assia niteguye kumugira madamu.”
Uyu Noheri wo mu Mugi wa Kigali yasoje agira ati: “Ntawundi mugabo bazabana. Inkweto yabonye iyayo, nge na Yesu twaje kubwira abantu ngo bareke kugenda kuri Madamu Assia, ko ari nge mugabo we. Nta wundi mugabo bazabana utari Byukurabagirane Noheri.
Prophet Noheri yamukunze kuva kera yanga kubimubwira ku bw’agahinda yari arimo. Yemeza ko ubu buhanuzi buzasohora ashingiye ku bo avuga ko yahanuriye akanabasengera barwaye SIDA bagakira.
Yeretswe mu nzozi ko ari we uzasimbura Theogene akaba umugabo wa Assia
Assia we ntari gutekereza ibyo gushaka undi mugabo muri iyi minsi
Hashize amezi 9 Theogene apfuye