Umukozi w’Imana Prophet Ernest Nyirindekwe yagaragaje uburyo yanyuzwe n’igitaramo cy’umuhanzi Israel Mbonyi cyabereye mu Bubiligi, avuga ko cyari ijoro ryihariye ryuzuyemo kuramya, guhimbaza Imana n’umugisha mwinshi.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Prophet Ernest yashyizeho amafoto ari kumwe na Israel Mbonyi, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti:
"A blessed evening with a man of God @israelmbonyi. It was an amazing night of praise and worship together with a great man of God Israel Mbonyi in Brussels."
Mu Kinyarwanda, ubu butumwa busobanura ko yagize umugoroba w’umugisha ari kumwe n’umukozi w’Imana Israel Mbonyi, ndetse ko cyari ijoro ryiza cyane ryaranzwe no kuramya no guhimbaza Imana mu Mujyi wa Bruxelles.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026, aho Israel Mbonyi yakusanyije abakunzi ba Gospel n’Abakristo batandukanye baba mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Cyabereye muri Dolce La Hulpe Brussels, hoteli iherereye nko mu minota 20 kugeza kuri 25 uvuye mu Mujyi wa Bruxelles, aho abateguye iki gitaramo banateganyije imodoka zafashaga abacyitabiriye kugera aho cyabereye no gusubira mu mujyi nyuma yacyo.
Ni ku nshuro ya gatatu Israel Mbonyi akoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi, kandi nk’ibisanzwe, yitabiriwe n’abantu benshi bari baje kuramya Imana no gushyigikira umurimo we.
Urugendo rwa Mbonyi mu Burayi rurakomeje, kuko nyuma y’igitaramo cyo mu Bubiligi ategerejwe mu Budage ku wa 20 Kamena 2026, akomereze mu Mujyi wa Leeds mu Bwongereza ku wa 27 Kamena, mbere yo gusoza uru rugendo rw’ibitaramo muri Suède ku wa 5 Nyakanga 2026.
Ku rundi ruhande, Prophet Ernest Nyirindekwe akomeje umurimo wo kwigisha Ijambo ry’Imana binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Aherutse gutangaza ko yatangije gahunda yo gusangiza abantu inyigisho za buri munsi ndetse n’amateraniro ategura.
Mu butumwa yagejeje ku bamukurikira yagize ati: "Shalom, Benedata! Muhawe ikaze kuri uyu muyoboro uzajya unyuraho inyigisho n’amateraniro bitegurwa na Prophet Ernest Nyirindekwe."
Yanatangaje ko abantu bifuza kwakira Kristo cyangwa kuba abanyamuryango b’itorero ayobora bashobora kwiyandikisha binyuze ku miyoboro yabugenewe, anatanga nimero ya telefoni yifashishwa mu itumanaho.
Kwamamaza ubutumwa bwiza no gushimira ibikorwa by’ivugabutumwa nk’ibi, bigaragaza ubufatanye buri kurushaho gukura hagati y’abakozi b’Imana bo mu Rwanda no mu mahanga, bafite intego imwe yo kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi binyuze mu buryo butandukanye.
Prophet Ernest hamwe na Israel Mbonyi
Israel Mbonyi aherutse gukora igitaramo cy’amateka mu Bubiligi