× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukwezi ko kuramya no gushima Imana hamwe na Pastor Gisanura — Imbaraga zihishe mu kuririmba

Category: Pastors  »  4 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Ukwezi ko kuramya no gushima Imana hamwe na Pastor Gisanura — Imbaraga zihishe mu kuririmba

Mu nyigisho yatanze mu kwezi kwahariwe kuramya no gushima Imana, Pastor Christian Gisanura yibanze ku kamaro k’indirimbo mu buzima bw’umukristo.

Ashingiye ku magambo yo muri Bibiliya yo mu Zaburi 68:5-8. Yagaragaje ko kuririmbira Imana atari impano yihariye y’abantu bake, ahubwo ko ari igikorwa cya buri wese wizeye Imana, kigira imbaraga mu mwuka no mu mibereho ya buri munsi.

Yatangiriye ku gusobanura ko Imana ari Imana ikiranuka kandi igira neza ku bayikunda, ashingira ku ijambo ry’Imana rigira riti:

Zaburi 68:5 Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe Muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo.

Pastor Gisanura yibukije ko kuririmbira Imana ari ukuyishima no kuyifungurira inzira mu buzima bwacu. Yavuze ko indirimbo zo kuramya ari inzira yo gufunguka no kubohoka mu buryo bw’umwuka, kuko Imana ubwayo ikunda ko bayiririmbira.

Agaruka ku buzima bwe bwite, yasangije abakunzi be inkuru yo mu mashuri yisumbuye, aho umwarimu wabo wigishaga icungamutungo, akaba n’umunyamuziki, yajyaga abigisha mu kiruhuko akaba aririmba indirimbo zisanzwe zo mu rurimi rw’Ilingala.

Yibukije amagambo uwo mwarimu yavuze ati “umuntu udakunda umuziki ni umurozi,” agaragaza ko nubwo byavuzwe mu buryo bwo gukangura abantu, bigaragaza ko umuziki ufite umwanya ukomeye mu buzima bwa muntu. Yongeyeho ko isi itagira umuziki yaba mbi cyane, haba mu madini, mu batagira imyizerere, mu bato no mu bakuru.

Yashimangiye ko nubwo abantu bose badafite impano yo kuririmba, buri wese ashobora kuririmba. Ati “sinita ku ko ndirimba neza, nita ku wo ndirimbira,” agaragaza ko Imana ireba umutima w’umuntu aho kureba ubuhanga bwe. Iyo indirimbo ivuye ku mutima, Imana irishima.

Pastor Gisanura yanibukije ko n’uwaba atazi kuririmba ashobora kumva indirimbo zo kuramya Imana, kuko kuzumva kenshi bituma ziguma mu mutwe no mu mutima, bikamufasha gusabana n’Imana. Yavuze ko no kumva indirimbo zo kuramya ari uburyo bwo kuramya Imana.

Agaruka ku murongo wa Bibiliya ugaragaza imico y’Imana, yasomye ati:
Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi. Zaburi 68:6

Yasobanuye ko Imana yita ku batishoboye, by’umwihariko impfubyi n’abapfakazi, kandi ko kuramya binyuze mu ndirimbo bidufasha kuyegera no kuyimenya mu miterere yayo yo kurengera no guha ubutabera abarengana.

Yakomereje ku wundi murongo ugira uti: Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero, Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza, Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye. Zaburi 68:7

Aha yasobanuye ko indirimbo zo kuramya zifasha umuntu kwinjira mu mibanire n’Imana ibohora, igaha abantu amahoro n’ituze, ikongerera abakene n’abakire uko ishaka. Yagaragaje ko buri wese aba afite aho akeneye gufashwa n’Imana, bityo kuririmba no kuramya bikaba inzira yo kuyegera.

Yanibukije ko Imana na Satani bombi ari imyuka, kandi ko imyanzuro umubiri ufata ikomoka ku mwuka. Iyo ibyo umuntu yumva n’uko yiyumva bitandukanye n’iby’Imana ishaka, aba yinjiye mu murongo wo gukorera Satani atabizi.

Ni yo mpamvu yasabye Abakristo gusabana n’Imana mu mwuka binyuze mu ndirimbo, kugira ngo bafatwe mu gufata imyanzuro iboneye.

Yasoreje ku murongo wa nyuma wo muri Zaburi 68 agira uti: Mana, ubwo wajyaga imbere y’ubwoko bwawe, Ubwo wagendaga mu butayu. Zaburi 68:8

Uyu murongo yawusobanuye nk’ukwibutsa ko Imana igendana n’ubwoko bwayo mu bihe bigoye, nk’ubutayu, kandi ko kuyiririmbira ari ukugaragaza kuyiringira no kuyishimira mu bihe byose.

Mu gusoza inyigisho ye, Pastor Christian Gisanura yashishikarije Abakristo gufata umwanya wo kuririmbira Imana, kwiga indirimbo zo kuramya, ndetse n’ababishoboye bakiga no gucuranga, kuko byose bifasha mu kubaka umubano ukomeye n’Imana no kubaho ubuzima buyishimisha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.