× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Producer Kavoma yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe na Ben & Chance bamutumiye muri ’Yesu Arakora Live Concert’-VIDEO

Category: Entertainment  »  November 2022 »  Editor

Producer Kavoma yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe na Ben & Chance bamutumiye muri 'Yesu Arakora Live Concert'-VIDEO

Producer Kavoma [Peter Butoto] uzafasha Ben na Chance gufata amashusho y’igitaramo bagiye gukora, yageze i Kigali ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri, avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.

Ben & Chance baritegura igitaramo bise "Yesu Arakora Live Concert" kizaba tariki 11/12/2022. Bazaba bari kumwe na Papi Clever & Dorcas, Savant Ngira, Aime Frank n’abandi batari batangazwa kimwe n’ibiciro byo kwinjira. Umwe mu bazagira uruhare rukomeye muri iki gitaramo, yamaze kugera mu Rwanda, uwo akaba ari Kavoma.

Peter Butoto wamamaye nka Kavoma, ni inzobere mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi ba Gospel aho yafashe ay’iza Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Rehema Gikundiro, Tumaini Byinshi n’abandi b’ibikomerezwa muri Gospel. Uretse gufata amashusho, ni n’umuhanga cyane mu gufata amafoto atangarirwa na benshi bitewe n’ubuhanga bwe.

Uyu musore Kavoma usanzwe ari umuvandimwe wa Pastor Benjamin Serugo wo muri Ben na Chance, ni we uzafata amashusho y’igitaramo cya Ben & Chance kizaba tariki 11/12/2022. Yakiriwe mu buryo bukomeye ubwo yari ageze i Kanombe nyuma y’imyaka hafi 3.

Mu kiganiro na Paradise Tv, Kavoma yavuze ko yaherukaga mu Rwanda mu 2020. Mu bintu yari akumbuye mu Rwanda ku isonga hari Fanta Citron. Yavuze uko afata igitaramo yatumiwemo na Ben na Chance, ati: "Cyateguwe n’abahanga twemera cyane nzishimira kukibamo kuko ni abantu nemera cyane kandi nkunda bishoboka".

Ben yavuze ko Kavoma afite uruhare rukomeye rwo "kudufatira amashusho y’indirimbo zacu tuza Recording Live". Yongeyeho ko bamutumiye kubera ari umuvandimwe we ndetse bakaba bakunda uburyo atunganyamo indirimbo.

Kavoma uvuga ko umuziki wa Gospel urimo gutera imbere cyane, yakiriwe bidasanzwe na Ben na Chance ndetse n’itsinda ririmo BJC ufite izina rikomeye mu mwuga wo gufotora. Yavuze ko Ben na Chance bakunzwe cyane muri Amerika ndetse anahishura ko bashobora gutamirayo umwaka utaha.

Ben & Chance bamamaye mu ndirimbo "Yesu Arakora", bageze kure imyiteguro y’igitaramo "Yesu Arakora Live Concert" batumiyemo Papi Clever & Dorcas, Aime Frank na Savant Ngira. Amakuru Paradise.rw ifite ni uko hari n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ariko bataratangazwa amazina.

Magingo aya hari abahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki gitaramo. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11/12/2022. Aho iki gitaramo kizabera ndetse n’amatike yo kwinjira ntabwo biratangazwa, gusa amakuru atugeraho ni uko nabyo bizamenyekana mu minsi ya vuba.

Ben na Chance bavuga ko biteguye cyane kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo ushobora kuvuga ko ari cyo cya mbere bakoze ari itsinda rihamye. Ni na cyo cya mbere bakoze nyuma y’uko Ben [Serugo Benjamin] yimitswe akagirwa Pasiteri mu rusengero rwa Fousquare Gospel Church.

Ben na Chance ni rimwe mu matsinda y’abashakanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda (Gospel couples). Iri tsinda riri mu yabimburiye ayandi, rizwi ku rwego rwiza kandi ryibiseho abafana benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Kavoma afite izina rikomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo za Gospel

Kavoma yakiriwe bidasanzwe na Ben na Chance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.