"Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka!" Aya ni amagambo y’umunyamakuru Dominic Ashimwe yanditse kuri Facebook munsi y’iyi foto ari kumwe n’abakozi b’Imana barimo Prosper Nkomezi, yari yakiriye muri studio za O Radio yahoze ari Authentic Radio.
Prosper Nkomezi yagiye kuri O Radio mu rwego rwo kumenyekanisha igitaramo agiye gukorera muri UR Huye tariki 12 Gashyantare 2023 aho azaba ari kumwe Papi Clever & Dorcas ndetse na Christian Irimbere. Ni igitaramo yise "Prosper Nkomezi Live Concert in Huye".
Dominic Ashimwe yifashishije iyi foto atangaza ko ntacyabasha kurwanya Uwiteka