Kuri ubu, ahahoze hamurikiwe n’urumuri rw’Ikibingo, ubu hamurikiwe n’urumuri rw’impuhwe z’Imana. Aya ni amateka y’i Kibingo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Ruhango yakusanyijwe na Nkunda Eugene
Nkunda Eugene ni Umuvugabutumwa ukora nk’Umunyamakuru wibanda ku mateka ya Gikristo, akaba anyuza ibiganiro bye by’inyigisho zirimo izishingiye ku mateka ku muyoboro wa YouTube wa Eugene Nkunda TV.
Muri izi mpera za Kamena 2026, Eugene Nkunda yagarutse ku mateka y’ahazwi nka Kwa Yezu Nyirimpuhwe haherereye i Kibingo mu Karere ka Ruhango, asobanura inkomoko y’izina “i Kibingo” ndetse n’uko aka gace kavuye ku kuba ahantu hazwi kubera ikibingo kakaba kamaze kumenyekana nk’ahantu h’isengesho no kwakira impuhwe z’Imana.
Mu kiganiro yasangije abakurikira urubuga rwe, Eugene Nkunda yavuze ko mbere y’uko aha hamenyekana nka Kwa Yezu Nyirimpuhwe, hari amateka maremare ashingiye ku buzima bw’abaturage bari bahatuye mu gihe cy’ubwami.
Yasobanuye ko mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Minini, Umurenge wa Ruhango, higeze gutura umukungu witwaga Karasankima, wari umuntu uzwiho gutanga ibitekerezo byubaka abaturage.
Nk’uko Eugene Nkunda abivuga, muri icyo gihe hari umutware wakundaga cyane gahunda yo gutera ibiti. Yakundaga guhuriza abaturage ku kibuga cyitwaga Ku Munini, akabashishikariza gutera ibiti bitandukanye birimo ikawa, amacunga n’ibindi bifitiye abaturage akamaro.
Muri imwe muri izo nama, Karasankima ngo yarahagurutse atanga igitekerezo cyatangaje benshi.
Yagize ati: “Niba muvuga ikawa, amacunga n’ibindi biti, kuki mutavuga ikibingo?”
Yasobanuye ko ikibingo cyari gifite akamaro gakomeye muri icyo gihe kuko abaturage bagikeneraga mu kubaka ndetse kikanafasha mu gutanga urumuri nijoro, mu gihe amashanyarazi n’amatara ya kijyambere bitari byakageze muri ako gace.
Eugene Nkunda avuga ko nyuma y’icyo gitekerezo hafashwe umwanzuro wo gutera urubingo rwinshi mu gishanga giherereye munsi y’ahazwi ubu nko Kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Kubera ubwinshi bw’ikibingo cyahaterwaga, no kuba uwo mutware yarabazaga amakuru y’umugabo w’ikibingo ashaka kuvuga Karasankima, abaturage batangiye kuhita i Kibingo, iryo zina rikaba ryarakomeje gukoreshwa kugeza n’uyu munsi.
Nubwo Kiliziya Gatolika yahaje yiswe Ruhango, ibikorwa byinshi byo muri ako gace byakomeje gukoresha izina rya Kibingo. Harimo umudugudu wa Kibingo, ivuriro n’ibindi bikorwa remezo byitiriwe ayo mateka.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko uko imyaka yagiye ishira, aka gace katangiye kumenyekana cyane kubera ibikorwa by’iyobokamana bibera kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahasurwa n’imbaga y’Abakirisitu baturuka impande zitandukanye z’Igihugu ndetse no hanze yacyo.
Abahasengera bavuga ko bahabonera ihumure ry’umutima, bagakira ibikomere bitandukanye by’ubuzima, ndetse bamwe bagahamya ko bahaboneye ibisubizo ku bibazo bari bafite.
Eugene Nkunda yagaragaje ko amateka y’i Kibingo agaragaza impinduka zikomeye zavuye ku rumuri rw’ikibingo rwacanaga mu ijoro rugafasha abaturage kubona inzira, kugeza ku rumuri rw’Ijambo ry’Imana rukomeje kumurikira imitima y’abahagana.
Agaragaza ko ari yo mpamvu amagambo agira ati “Ahahoze hamurikiwe n’urumuri rw’ikibingo, ubu hamurikiwe n’urumuri rw’Impuhwe z’Imana” afite ibisobanuro byimbitse ku mateka y’aka gace.
Yanifashishije umurongo wo muri Zaburi 119:105 ugira uti: “Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye.”
Uyu munsi, i Kibingo hakomeje kwakira ibihumbi by’Abakirisitu baza kuhakorera urugendo nyobokamana, benshi bakemeza ko ahahoze hazwi kubera ikibingo cyacanaga mu mwijima, ubu hamaze kuba ikimenyetso cy’urumuri rw’Ijambo ry’Imana n’impuhwe za Yezu zikomeje guhindura ubuzima bw’abahagana.
Ev. Eugene Nkunda
Hari n’urusengero rwa ADEPR
Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Kiliziya ya Ruhango
Ikiganiro cyose kuri YouTube