× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BTN TV yasubukuye ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa The Gospel and Healing Show

Category: Entertainment  »  4 hours ago »  Pastor Rugamba Erneste

BTN TV yasubukuye ikiganiro cy'iyobokamana cyitwa The Gospel and Healing Show

Ikiganiro The Gospel and Healing Show kimaze gufata intera mu kuzamura umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba kimwe mu bikurura abakurikira Televiziyo ya BTN, cyongeye gusubukurwa.

Nta gushidikanya ko BTN TV iri mu mateleviziyo akurikirwa cyane mu Rwanda, cyane cyane mu gutambutsa amakuru n’ibiganiro bitandukanye.

Ikiganiro The Gospel and Healing Show cya BTN TV gifite intego nyamukuru yo kugira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Yves Iradukunda.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Yves Iradukunda, umunyamakuru uyobora iki kiganiro, yavuze ko yagitangirije kuri Televiziyo B+, ku wa 1 Ukuboza 2024, ari kumwe na mugenzi we Ibarushimpuhwe Kevin.

Nyuma y’igihe cyakomereje kuri BTN TV, ariko nyuma kiza gusubikwa mu gihe gito, gusa kikaba kigiye kongera gusubukurwa ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2026.

Yves Iradukunda yabwiye Paradise ko The Gospel and Healing Show izajya gitambuka buri ku Cyumweru guhera saa munani z’amanywa, aho azajya afatanya na mugenzi we Elisa Tugirumukiza.

Muri iki kiganiro bakira abahanzi batandukanye ba Gospel, abaramyi, amakorali ndetse n’abavugabutumwa. Ati: "Ikiganiro ’The Gospel and Healing Show’ gitambuka kuri BTN TV buri Cyumweru saa munani z’amanywa. Nyuma y’igihe gito cyari cyarahagaze, ubu cyongeye gusubukurwa."

Yves Iradukunda yakomeje agaragaza uruhare iki kiganiro gifite mu ivugabutumwa.
Ati: "Iki kiganiro kizakomeza kugira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gutanga umusanzu mu guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu Ijambo ry’Imana. Kizasubukurwa ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2026."

Yasabye abakunzi b’iki kiganiro gukomeza kugikurikira. Ati: "Turasaba abakunzi ba ’The Gospel and Healing Show’ kuba hafi ya televiziyo zabo buri ku Cyumweru, kugira ngo basangire natwe ibyishimo n’umunezero biri mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’Ijambo ry’Imana rizajya ritangwa n’abakozi bayo batandukanye."

Muri iki kiganiro The Gospel and Healing Show, hamaze kwitabira ibyamamare bitandukanye mu muziki wa Gospel, barimo Alexis Dusabe, Sarah Sanyu wo muri Ambassadors of Christ, Danny Mutabazi, Eddy Muramyi n’abandi.

Bamaze gutumira n’amakorali atandukanye arimo Penuel Choir ya ADEPR Rukurazo, Muhima Choir ya ADEPR Muhima, Chorale de Kigali, Family Singers Choir, Light of Christ na Sauti Hewani Ministries. Hari kandi n’abavugabutumwa barimo Pastor Désiré Habyarimana.

Paradise irasezeranya abakunzi bayo ko izakomeza kubagezaho amakuru y’ibyamamare, amakorali n’abavugabutumwa bazajya bitabira iki kiganiro The Gospel and Healing Show gitambuka kuri BTN TV na cyane ko ifitanye imikoranire myiza n’abakora iki kiganiro.

Abifuza kugikurikira bashobora gusura YouTube Channel yitwa The Gospel and Healing Show, cyangwa bagakurikira ibiganiro bitambuka kuri BTN TV.

Elisa Tugirumukiza ni umwe mu bazajya bakora iki kiganiro

Yves Iradukunda ni we watangije iki kiganiro akaba ari nawe uzajya akiyobora

Iki kiganiro kizajya kiba buri ku Cyumweru saa Munani z’amanywa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.