× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta cyo ndi cyo ntafite Yesu - Umushoramari w’icyamamare Coach Gaël yashimiye Imana ku mugaragaro

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nta cyo ndi cyo ntafite Yesu - Umushoramari w'icyamamare Coach Gaël yashimiye Imana ku mugaragaro

Karomba Gaël uzwi cyane ku izina rya Coach Gaël, yongeye kugaragaza imbaraga z’ubutumwa bw’iyobokamana mu rugendo rwe rw’ubuzima, abicishije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Muri ubwo butumwa yagaragaje ko nta cyo yaba ari cyo mu gihe yaba adafite Yesu mu buzima bwe. Mu magambo y’Icyongereza avanze n’Ikinyarwanda yagize ati: “Thank you Lord, am nothing without you Jesus. For all the blessings am grateful and will never forget nor take it for granted. Undekuye nagwa Mana yanjye…”

Ni amagambo agaragaza umutima wo gushimira Imana, ashimangira ko nubwo yageze ku rwego rwo hejuru mu bukire n’ubushoramari, ashingira ku kwizera kwe no kwemera kwe, dore ko byafashe umwanya ukomeye mu buzima bwe.

Ni nk’aho mu Kinyarwanda yashatse kuvuga nko “Ndagushimira Nyagasani, nta cyo ndi cyo ntagufite Yesu. Ku bw’imigisha yose wampaye ndagushimira, kandi sinzigera mbipfobya. Undekuye nagwa Mana yanjye.”

Coach Gaël azwi nk’umuyobozi wa 1:55AM Music Label, umushoramari muri siporo (mu ikipe ya UGB Basketball) n’umushinga wa Kigali Universe, inyubako yamaze guhindura isura y’imyidagaduro mu Rwanda.

Nubwo benshi bamuzi nk’umuherwe, akomoka mu muryango w’iyobokamana, aho se yari pasiteri. Bivugwa ko na we yigeze kuba pasiteri mbere yo kuba umushoramari.

Ni umugabo ukunda kugaragaza ko Imana ifite uruhare rukomeye mu rugendo rwe, kandi ko yicisha bugufi imbere yayo.

Aha yari kumwe n’umuhanzikazi Tonzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ibigaragaza ko Coach Gael ashyigikira n’abaririmba Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.