Indirimbo nshya "Narababariwe" ya Yves Rwagasore yageze hanze, ikaba ibarwa mu ndirimbo nshya zibimburiye izindi za Gospel mu mwaka wa 2023.
Nyuma y’amasaha 13 ashyize hanze "Narababariwe", umuhanzi Yves Rwagasore yabwiye Paradise.rw ko gahunda ari ya yindi yadutangarije nu nkuru yacu iheruka yo gukora umuziki w’umwimerere .
Yves Rwagasore yabwiye yavuze ko iyi ndirimbo izakurikirwa n’izindi zizaba ziri ku muzingo we (Album) azamurika mu 2023
Uyu ni umwaka w’akazi kuri Yves Rwagasore kuko awutangiye ashyira hanze igihangano ahamya ko kizaryohera abakunzi be.
Mu magambo atomoye meza ataka izina rya Yesu isubiramajwi igira iti "Narababariwe". Ni indirimbo wakwumva ukaba wayisangiza abantu.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu masaha 13 ashize ikaba imaze kugwiza abantu kuri Youtube ndetse n’ibitekerezo (Comment)s bishimira uyu muhanzi.
Yves Rwagasore amaze igihe muri Gospel nyarwanda akaba arengeje imyaka 5 aririmba. Ni umuhanzi ushoboye nk’uko byumvikana ndetse bikanahamywa n’abakunzi be mu butumwa banyujije kuri Youtube.
Yves Rwagasore umuramyi w’impano ikomeye
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NARABABARIWE" YA YVES RWAGASORE