Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakoreraga ku gitangazamakuru cye cya Yago Tv Show, akaba n’umuhanzi wamenyekanye ku izina rya Yago Pon Dat, yiboneye ko Yesu akora nyuma yo gusubirana umuyoboro we.
Ahagana saa Yine z’amanywa (10:00 am) ku wa 1 Nyakanga 2024, ni bwo umuyoboro wa YouTube wa Nyarwaya Innocent wamamaye ku mazina nka Yago cyangwa Yago Pon Dat wari uzwi nka Yago Tv Show wavuye mu miyoboro ya YouTube, ibyo Yago yatangaje ko byakozwe n’umuntu utari wakamenyekanye.
Icyo gihe yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, kugira ngo rumufashe gushaka no guhana uwaba yihishe inyuma y’ibyo byago yari yagize byo kwibwa channel yakurikirwaga n’abarenga ibihumbi 600, ikaba yari iriho ibihangano byarebwe inshuro zirenga amamriyoni, harimo n’indirimbo yahereyeho yo kuramya no guhimbaza Imana izwi nka Suwejo.
Mu minsi mike yakurikiyeho yatangiye kugira ibibazo by’abantu bamurwanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bamuvugaho ibintu byinshi bitandukanye kandi bibabaje, kugera ubwo na channel ye yongeye kugaragara mu biganza by’abandi, uwayibye akaza kuyihindurira izina, akayita Mr. Give Away.
Amakuru meza agaejeje ku bakunzi be kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, ahagana saa Tanu n’igice z’amanywa, ni ay’uko yasubiranye umuyoboro we mu biganza bye, ibyatumye abyina intsinzi kandi akongera kwibonera ko Yesu akora.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram bugaragara ahanini nk’ubugenewe bamwe mu bamuciye intege ariko n’abakunzi be muri rusange, Yago yagize ati: “Yesu arakora, Imana ibirimo, inkuru nziza yaje. Nishimiye kubamenyesha ko Yago Tv Show yagarutse mu biganza byacu.”
Yakomeje agira ati: “Ntushobora gutsinda mu gihe ugifite ibitekerezo bibi kandi byangiza, urwango, ishyari, mu byitwa ingirwamyidagaduro (so called showbiz).” Yasoje agira ati: “Ibindi murabimenya nyuma.”
Abankunzi ba Yago na bo bashimiye Imana, kuko byari bibabaje kubona yibwa umuyoboro wazamuye benshi.